Chriss Brown ntiyemeranya n’abacira iteka P. Diddy

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 30, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Umuhanzi w’icyamamare ufite inkomoko muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Christopher Maurice Brown uzwi nka Chriss Brown ntiyemeranya n’abacira iteka umuraperi Sean John Combs uzwi nka P. Diddy, ahubwo ko icyaha ashobora kuba yarakoze ari ukwamamara kandi ari umwirabura.

Yifashishije imbuga nkoranyambaga ze Chriss Brown, yavuze ko yabanye na P. Diddy, ku buryo atemera ibyo avugwaho byose, kuko amuzi nk’umuntu wamugiriye neza.

Ibyo uyu muhanzi avuga byakuruye impaka nyinshi za benshi mu bamukurikira, bagaragaza ko bishimiye kuba uyu muhanzi yahaguruka akarwanirira mugenzi we. 

Yagize ati: “Nabaye hafi ya Diddy igihe kinini, kandi nagiye mu birori bye inshuro zirenga 100, ariko ntacyo nabonye mu byo ashinjwa. Ntekereza ko icyaha cyonyine Diddy yakoze ari ukuba umwirabura, kandi akagera ku ntsinzi n’intego ye, ndetse n’ibyo ateguye byose bikagenda neza.”

Ni ibyagarutsweho ndetse binishimirwa na benshi ku kuba Chriss Brown yashize  amanga akemera gutangaza ukuri gushobora kumwangisha benshi, ariko kukarokora mugenzi we ukomeje kwibasirwa atangirwa ibirego ndetse anakorwaho iperereza mu gihe afunzwe.

Uretse kuba Chriss Brown agaragaza ko kuba P.Diddy yarateye imbere cyane kandi ari umwirabura byaba ari byo ntandaro y’ibimubaho byose bitewe n’ishyari n’inzangano ziba ku Isi, anavuga ko kuri we P. Diddy yamubereye imfura akamuha ubufasha.

Ati : “P.Diddy yanyishyuriye amashusho y’indirimbo yanjye ya mbere ubwo nari mfite imyaka 15 y’amavuko, nahuye nawe ntiyigeze ansinyisha nk’umuntu agiye gufasha, gusa yahise ambwira ko ndi umuhanga kandi ko nshobora kubikora neza mu buryo bwanjye, ahita agira uruhare mu gufata amashusho y’indirimbo yanjye ya mbere, anyifuriza amahirwe arikomereza.”

Yongeraho ati: “Ubwo nagiranaga ibibazo na Rihanna buri wese yanteye umugongo, ariko P.Diddy yarampamagaye antera inkunga yo kunkomeza.

Birababaje kubona itangazamakuru rimwerekana nkaho atigeze akora ibyiza, ariko niba ari byo, reka amategeko afate umwanzuro, abantu ntitugakabye.”

Akomeza avuga ko mu by’ukuri P.Diddy akwiye guhabwa ubutabera amategeko agakurikizwa, bityo abantu bagahagarika kumwangiriza izina rye.

Chriss Brown avuze ibi mu gihe P.Diddy  aherutse gutabwa muri yombi mu Mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika tariki 17 Nzeri 2024, nyuma yaho hakaza kuboneka undi mugore wamujyanye mu nkiko amushinja kumusambanya ku gahato akamutera inda, avuga ko yaje kuvamo nyuma.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 30, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE