Chris Froome watwaye Tour de France yakoze impanuka ikomeye ajyanywa mu bitaro bwangu

  • SHEMA IVAN
  • Kanama 28, 2025
  • Hashize amasaha 3
Image

Umwongereza Chris Froome ukinira Israel-Premier Tech, watwaye Tour de France inshuro enye, yajyanywe kwa muganga n’indege nyuma yo gukomereka bikomeye mu mpanuka yabaye ari mu myitozo.

Ni impanuka yabaye ku wa Gatatu tariki ya 27 Kanama 2025 ibera mu gace ka Saint-Raphaël (Var) mu Majyepfo y’u Bufaransa mu bilometero 170 uvuye aho atuye mu Mujyi wa Monaco.

Ikinyamakuru L’Equipe cyo mu Bufaransa cyatangaje ko uwo mugabo w’imyaka 40 yajyanywe n’indege ya kajugujugu mu bitaro bya Toulon ndetse ubwo yageraga kwa muganga yashoboye kuganira n’abaganga nubwo yakomeretse bikomeye imbamvu n’igice cyo hasi cy’umugongo.

Abamusuye bagaragaje ko akibasha kuvuga kandi n’ubwonko bwe bukora neza, icyakora ibizamini bya muganga byagaragaje ko yavunitse imbavu eshanu ndetse anavukina umugongo ku gice cyo hasi.

Biteganyijwe ko aza kubagwa kuri uyu wa Kane kandi bikaba byemejwe ko atazongera gusiganwa muri uyu mwaka.

Chris Froome ni umwe mu bakinnyi bakomeye mu mukino w’amagare ku Isi, aho yegukanye Tour de France inshuro enye (2013, 2015, 2016 na 2017).

Yatwaye kandi umudali wa Bronze (umuringa) inshuro 2 mu mikino Olempike mu 2012 na 2016, ndetse yanatwaye uwo mudali muri Shampiyona y’Isi yabereye muri Norvege mu 2017.

Chris Froome yakomeretse bikomeye imbavu n’igice cyo hepfo cy’uruti rw’umugongo
  • SHEMA IVAN
  • Kanama 28, 2025
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE