Chris Brown yikomye abamugereranya n’abandi bahanzi

Umuhanzi w’umunyamerika Chris Brown, yihanangirije abafana ndetse n’abasesenguzi mu bijyanye n’imyidagaduro, abasaba guhagarika kumugereranya n’abandi bahanzi.
Chris Brown, avuga ko nta muhanzi ukwiriye kugereranywa na we kubera ko yirwanyeho akagera ku rwego agezeho nta bufasha na buke ahawe.
Ni bimwe mu byo yatangaje akoresheje imbuga nkoranyambaga, asaba abafana be n’abakora inkuru z’imyidagaduro kudakomeza kumugereranya.
Yanditse ati: “Ndabinginze muhagarike kungereranya n’abandi bahanzi ngo ari Chris Brown na kanaka. Aho kugira ngo mugereranye, nimumbanze murebe niba hari undi muhanzi ushobora gukora ibintu byose wenyine, nta bufasha, kandi itangazamakuru rihora rimugendaho, rimwibasira.”
Chris yongeyeho ko yagiye mu muziki kugira ngo yirwaneho kandi atigeze agira abamufashije ngo bamenyekanishe ibihangano bye cyane cyane itangazamakuru, kuko ritigeze rimuha akaboko ariko ngo uko kwirwanaho yabihagazemo wenyine nta na Label agira amara imyaka 20 akora imiziki adahagarara.
Uyu muhanzi akunze kugereranywa na Michael Jackson na Usher, cyane cyane ku bijyanye n’uburyo aririmba n’imbyino ze ndetse n’abandi bahanzi barimo T-Pain, Trey Songz, Mario, Akon na Nelly.
