CHOGM 2022: Amahoteli yo mu Rwanda yasabwe guhugura abakozi

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwasabye abatanga serivisi z’amahoteli no kwakira abantu guhugura abakozi bitewe n’igihe bagiye bamara badakora kubera icyorezo cya COVID-19-19 no gusana ahatameze neza, kugira ngo bazabe bashobora gutanga serivisi zizira amakemwa mu gihe u Rwanda ruzaba rwakira Inama y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bo mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza (CHOGM 2022).
Iyo nama yitezweho kwakira Abakuru b’Ibihugu 54 birimo n’u Rwanda bihuriye muri uyu muryango, n’abandi banyacyubahiro batandukanye baturutse muri uwo Muryango yitezwe kuba mu cyumweru cyo ku italiki ya 20 Kamena 2022.
Ni inama izaba inatangiye ubuyobozi bw’imyaka ibiri bw’u Rwanda muri Commonwealth, ikazaba n’amahirwe akomeye yo kumurikira amahanga ibyo igihugu cyagezeho mu nzego zitandukanye zirimo n’urw’ubukerarugendo n’amahoteli.
RBA itangaza mo kuba iyi nama izahuza abantu bari mu ngeri zitandukanye bitanga umukoro wo kwitegura mu buryo bw’umwihariko ku rwego rw’amahoteli n’ubukerarugendo muri rusange.
Murekatete Mariam, Umukozi wa Madras Hotel, yagize ati: “Turiteguye cyane kuko twabonye amahugurwa ahagije, ku mpande zose haba mu buyobozi n’abakozi muri rusange, amahugurwa twabonye ni uburyo dutanga serivisi nziza kandi yihuse, uburyo bwo kwakira umukiliya neza akazataha mu gihugu cye yishimye cyangwa n’abari mu gihugu bakazataha bishimye.”
Umuyobozi Mukuru w’Ubumwe Grand Hotel Munyaneza Eugène, na we yabwiye RBA ko imyiteguro yo kwakira abashyitsi bazitabira inama ya CHOGM igeze kure.
Ati: “Kugeza ubu twe navuga ko tugeze kure muri gahunda zo kwitegura ariko n’ubundi twe duhora twiteguye kwakira umushyitsi waza atugana, ariko muri kiriya gihe hari ibyo tugomba kurushaho hari amavugurura turimo gukora, ibikoresho dufite muri hoteli, gusiga amarangi, guhugura abakozi turimo kubikora, hari no gutumiza ibintu hanze tudafite aha, ibyinshi twarabyigiye mu by’ukuri kandi n’ibindi tutarabona ndizera ko igihe kizajya kugera bihari.”
Ni mu gihe Nshimiyimana Aime Cesar Umuyobozi Mukuru wa Madras Hotel avuga ko Inama ya CHOGM yitezweho inyungu nyinshi zizasarangwanywa mu nzego zitandukanye.
Ati: “Twitezemo ko hari abantu tuzagirana ibiganiro bitandukanye bakagira ibyo batwereka, bakagira ibyo badukangurira tutari dusanzwe tubona kuko bazaba bavuye ahantu hatandukanye, kandi twitezemo ko atari na hotel gusa n’abazatuzanira ibintu bazabyungukiramo kuko hari igihe tuzaba dukeneye ibintu byinshi, kugaburira abantu benshi, gucumbikira abantu benshi, twabasabye ko ububiko bwabo bugomba kuba burimo ibintu. Urumva ko ku ruhande rwabo hari amasoko ku bintu byabo, ku ruhande rwacu hari amasoko kuri hotel yacu, twitezemo isoko rinini kandi rizateza imbere igihugu cyacu.”

Urwego rw’amahoteli ni rumwe mu nzego zazahajwe n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19. Kugenzura ko buri kintu kiri mu mwanya wacyo mbere y’uko inama ya CHOGM ibera mu Rwanda ni ikintu Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ibigo by’amahoteli n’ubukerarugendo muri RDB Nsabimana Emmanuel, avuga ko gikwiye kwitabwaho.
Yagize ati: “Imyaka 2 hoteli zidakora neza hari utubazo twagiye tuzamo, ugasanga hamwe haje umugese ahandi umwanda wagiye uzamo bitewe n’uko abantu babaga batarimo gukora neza, icyo nababwira ni uko utwo tuntu bakwiye kudukoraho, bakavugurura, bagatera amarangi, hoteli zigahagarara neza nk’uko zari zihagaze. Icya 2 ni ukujya ku bakozi bakeneye andi mahugurwa, hari abakozi basa n’abibagiwe akazi… kumara amezi 6, umwaka wicaye hari n’igihe ugaruka warahungabanye mu mutwe.”
Yakomeje agira ati: “Amahugurwa arakenewe cyane dushobora kubibafashamo ariko na bo bakagira ibyo bikorera. Icya 3 ni ukumenya aho bakura ibyo bakeneye, bakamenya aho babikura kandi bimeze neza kuko turashaka ibintu bitazateza ibibazo.
Uyu muyobozi avuga ko muri rusange imyiteguro mu mahoteli irimo kugenda neza.
Ati “Muzi ko amahoteli yakira abantu 100% bivuze ko abakozi hafi ya bose bakoraga mu mahoteli barabagaruye twizeye tudashidikanya ko serivisi zizaba nziza bikanajyana n’uko hari amahugurwa atandukanye agenda atangwa hari ashamikiye kuri CHOGM ariko hari n’andi asanzwe kugira ngo serivisi zigende neza.”
Inama ya CHOGM iteranira muri kimwe mu bihugu bigize Commonwealth buri myaka ibiri, igafatirwamo imyanzuro ikomeye irebana na demokarasi, iterambere ridaheza, kubaka inzego n’imiyoborere, ubutabera n’uburenganzira bwa muntu.
Iyitezwe kubera mu Rwanda ni umwihariko kuko igiye kuba nyuma y’imyaka ine bitewe n’uko igihe yagombaga kubera mu Rwanda, Isi yose yari yugarijwe n’icyorezo cya COVID-19 cyatumye isubikwa inshuro ebyiri.
Inama y’uyu mwaka yitezwe i Kigali, igiye kuba iya mbere ibereye ku mugabane w’Afurika kuva mu myaka 10 ishize, bityo bikaba bisaba ubwitange n’imbaraga nyinshi kugira ngo izabe ari inama y’intangarugero kandi izakomeza gushimangira isura nziza y’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga.