Chad: Icyicaro gikuru cy’ubutasi cyagabweho ibitero

  • KAMALIZA AGNES
  • Gashyantare 28, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Abantu bataramenyekana umubare  bahitanywe n’imirwano yabereye ku cyicaro gikuru cy’ubutasi cya Leta ya Chad mu Murwa Mukuru N’Djamena, nk’uko byatangajwe na Guverinoma ndetse n’Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi.

Itangazo rya Guverinoma rivuga ko iki cyicaro cyagabweho igitero n’abahagarariye ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya Gisosiyalisite PSF, (Socialist Party Without Borders ), riyobowe na Yaya Dillo,  cyatumye benshi bahasiga ubuzima nubwo nta mibare yatangajwe.

Nyuma y’uko iki cyicaro gikuru gishinzwe umutekano kigabweho igitero urubuga rwa X rwahise ruvaho muri iki gihugu. 

Reuters yatangaje ko Guverinoma yavuze ko umwe mu bari bagize iri shyaka witwa Ahmed Torabi, yagerageje gushaka kwica Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Samir Adam Annour, nyuma aza gutabwa muri yombi.

Ku wa Kabiri tariki ya 27 Gashyantare yararashwe umurambo we ujyanwa ku cyicaro gikuru  gishinzwe ubutasi.

Mu gitondo cy’uyu wa Gatatu ni bwo abayoboke b’ishyaka rya Torabi ndetse na bene wabo bagiye gushaka umurambo we muri icyo kigo baraswa n’abasirikare.

Guverinoma yongeyeho ko bamwe mu bateje iyo mivurungano bafashwe abandi bakirimo gushakishwa. 

Izi mvururu zije mu gihe hakomeje amakimbirane muri iki guhugu mbere y’amatora ateganyijwe ku ya 06 Gicurasi, ashobora kuzatuma iki gihugu kiva mu maboko y’Igisirikare kimaze imyaka itatu gifashe ubutegetsi. 

Urukiko rw’Ikirenga rwa Tchad ariko mu Kuboza rwemeje  Itegeko Nshinga rishya  aho bivugwa ko rishobora guha amahirwe Perezida Mahamat Idriss Deby wahiritse ubutegetsi mu 2021.

  • KAMALIZA AGNES
  • Gashyantare 28, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE