Celine Dion yongeye gutanga ibyishimo ku bakunzi be

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nyakanga 27, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Umuhanzikazi w’umunyabigwi ukomoka mu gihugu cya Canada, Celine Dion yongeye gutanga ibyishimo ku bakunzi be ubwo yataramaga mu birori byo gutangiza imikino ya Olempike 2024 irimo kubera mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa nyuma y’imyaka ine atagaragara mu bitaramo kubera ikibazo cy’uburwayi yagize.

Nyuma y’igihe atangaje ko agiye kugaruka ku rubyiniro icyo byasaba cyose, Celine yatangajwe nk’icyamamare gitegerejwe kuzaririmba mu birori byo gufungura imikino ya Olempike.

Ni ibirori byabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 26 Nyakaga 2024, bitangizwa no gutembereza urumuri rwa Olempike nk’ikimenyetso cy’amahoro, ubufatanye n’ubushuti nyuma y’aho igitaramo gikomereza ku munara wa Eiffel.

Nyuma yo gutembereza urwo rumuri bizwi nka Olempic Flame umuhanzi wari ukumbuwe ku rubyiniro n’abatari bake Celine Dion ni we wasoje ibyo ibirori mu ndirimbo y’ibihe byose L’Hymne à l’amour ya Edith Piaf.

Celine w’imyaka 56, yarwanye intambara y’uburwayi bwa Stiff’s Person Syndrom kuva 2008 aza gutangaza ko agiye gufata ikiruhuko mu gukora imiziki no kugaragara mu bitaramo akajya kwita ku buzima mu Kuboza 2022.

Mu biganiro bitandukanye Celine Dion yakunze kumvikana avuga ko ubwo burwayi bumugoye kuko ahora yumva imbavu zimurya nk’izavunitse kandi rimwe na rimwe yagerageza kuririrmba akumva ni nk’umuntu urimo kumuniga kandi ko iyo ndwara yamaze kwibasira ibice bitandukanye by’umubiri we harimo inda, uruti rw’umugongo hamwe n’imbavu.

Celine Dion yatangaje bwa mbere ko agiye kugaruka mu bitaramo tariki 12 Kamena 2024, icyo gihe yavuze ko icyo bizasaba cyose azagikora ariko agasubira ku rubyiniro akaririmbira abakunzi be.

 Yagize ati: “Niyemeje gusubira mu bitaramo icyo bizansaba cyose nimba ntashobora kwiruka nzagenda buhoro, nintashobora kugenda nzakururuka kandi nta rimwe nzahagarika uyu mwanzuro.”

Mu byumweru bibiri bishize ni bwo hatangajwe ko Celine Dion azaririmba mu birori byo gutangiza imikino ya Olempike i Paris mu Bufaransa, nyuma y’imyaka ine atagaragara ku rubyiniro kuko yaherukaga gutarama mbere ya 2021, Akaba yarishyuwe agera kuri miliyoni 2 z’amadolari y’Amerika.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nyakanga 27, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE