Celine Dion yatangaje ko agiye kongera kuririmba ku kabi n’akeza

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kamena 12, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Canada, Celine Dion yatangaje ko igihe kigeze ngo yongere kuririmba ku cyo bizamusaba cyose.

Ngo Celine Dion ntazemera ko intambara arimo kurwana nayo y’uburwayi bwa Stiff Person Syndrome imubuza kongera gukora ibitaramo uko byagenda kose.

Mu kiganiro yagiranye na Hoda Kotb kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Kamena 2024, uyu muhanzikazi w’imyaka 56, yemeje ko azakomeza ibitaramo mu gihe cya vuba ku cyo byamusaba cyose.

Yagize ati: “Ngiye gusubira ku rubyiniro, nubwo naba nkururuka ntabasha guhagarara, cyangwa bikansaba kurwana n’ibiganza byanjye kubera bisusumira, nzabikora.”

Celine Dion wakunzwe n’abatari bake kubera ubuhanga yagaragazaga mu bihangano bye, avuga ko yabanje kurwana nubwo burwayi mu ibanga igihe kingana n’imyaka 17 atarabitangariza itangazamakuru n’abakunzi be muri rusange, kuko yatangiye kubona ibimenyetso byabwo mu 2008 akabitangaza mu 2022.

Ngo ni uburwayi butuma ahora yumva asa nk’ufite intambara arimo kurwana ndetse agahorana uburibwe mu mbavu bisa nk’aho zavunitse.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kamena 12, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE