CAN2023: Côte d’Ivoire  yegukanye igikombe

  • SHEMA IVAN
  • Gashyantare 12, 2024
  • Hashize imyaka 2
Image

Ikipe y’igihugu ya Côte d’Ivoire yatsinze Nigeria ibitego 2-1, yegukana igikombe cy’Afurika ku nshuro ya gatatu mu mateka.  

Uyu mukino wa nyuma wakinwe mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 11 Gashyantare 2024, kuri Alasanne Ouattara Stadium muri Côte d’Ivoire aho iki gikombe cyakinirwaga ku nshuro 34.

Mu mukino uryoheye ijisho amakipe yombi yatangiye asatirana ku mpande zombi ariko Côte d’Ivoire ikarusha Nigeria guherekanya umupira.

Nigeria ni yo yafunguye amazamu ku gitego cyinjijwe na Kapiteni wayo William Troost-Ekong, ku munota wa 38, ku mupira wari uvuye muri koruneri ashyiraho umutwe.

Igice cya mbere cyarangiye Nigeria itsinze Côte d’Ivoire igitego 1-0.

Mu gice cya kabiri Côte d’Ivoire yatangiye isatira cyane ishaka igitego cyo kwishyura.

Ku munota wa 62′ Les Eléphants babonye igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Frank Kessié ku mupira mwiza wavuye kuri koruneri yatewe na Simon Adingra ashyiraho umutwe.

Ku munota wa 82′ Côte d’Ivoire yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Sébastien Haller ku mupira yahawe na Simon Adingra aroba umuzamu.

Umukino warangiye Côte d’Ivoire itsinze Nigeria ibitego 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika cyakinirwaga iwayo.

Ni ku nshuro ya gatatu Côte d’Ivoire yegukanye igikombe cy’Afurika mu mateka: icya mbere yacyegukanye mu 1992, icya kabiri mu 2015 n’icya 2023 muri uyu mwaka.

Uwavuga ko iyi kipe yakoze ibitangaza ntiyaba abeshye kuko yazamutse mu matsinda bigoranye cyane, aho yari mu makipe ya gatatu yatsinzwe neza.

Ibi byaviriyemo Umutoza Jean Louis Gasset kwirukanwa, ikipe ihabwa Emerse Faé wari wungirije, nyuma y’iminsi 19 gusa ahesha iki gihugu Igikombe cya Afurika cya gatatu nta wayihaga amahirwe.

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Nigeria, William Troost-Ekong, ni we wabaye Umukinnyi Mwiza w’Irushanwa, Umunyezamu Mwiza yabaye Ronwen Williams w’Ikipe y’Igihugu ya Afurika y’Epfo.

Ni mu gihe Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Guinée Équatoriale, Emilio Nsue, yabaye umukinnyi watsinze ibitego byinshi, aho afite bitanu yatsinze mu mikino ine.

Umutoza w’Irushanwa yabaye Emerse Faé w’Ikipe y’Igihugu ya Côte d’Ivoire, Simon Adingra ukinira iyi kipe, aba umukinnyi muto w’irushanwa.

Morocco ni yo yahawe kwakira igikombe cy’Afurika cya 2025, yaherukaga muri 1988

  • SHEMA IVAN
  • Gashyantare 12, 2024
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE