CAF Champions League: Imikino ya APR FC na Pyramids yigijwe inyuma

  • SHEMA IVAN
  • Kanama 15, 2025
  • Hashize amasaha 3
Image

Imikino ya APR FC na Pyramids mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League yigijwe inyuma, ishyirwa tariki ya 28 Nzeri no ku ya 4 Ukwakira 2025.

Byari biteganyijwe ko imikino ibanza izakinwa kuva tariki ya 19 kugeza tariki ya 21 Nzeri 2025, mu gihe iyo kwishyura izaba nyuma y’icyumweru kimwe hagati ya tariki ya 26 na 28 Nzeri 2025.

Bigendanye n’ayo matariki, mu Rwanda hazaba hari kubera Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025, Stade Amahoro izaberamo uyu mukino ndetse n’imihanda iyegereye ikaba ari bimwe mu bizakoreshwa.

Mu itangazo APR FC yashyize hanze yavuze ko “umukino ubanza wa CAF Champions League uteganyijwe tariki ya 28 Nzeri, naho uwo kwishyura ube tariki ya 4 Ukwakira.”

APR FC ntabwo yatangaje ikibuga izakiniraho, iti “Mu gihe gito abakunzi bacu bazamenyeshwa ikibuga kizakinirwaho umukino tuzakira mu rugo.”

Pyramids isanzwe ifite igikombe giheruka, ni ku nshuro ya gatatu yikurikiranya amakipe yombi agiye guhura muri iyi mikino, muri izo nshuro zose Pyramids yasezereye APR FC.

Mu nzira igana mu matsinda, Ikipe izakomeza hagati ya APR FC na Pyramids izahura n’izava hagati ya Rema Stars yo muri Nigeria na US Zilimadjou yo mu Birwa bya Comoros.

Ikipe y’Ingabo imaze iminsi yiyubaka bikomeye ihereye ku mutoza Abderrahim Talib yasimbuje Umunya- Serbia Darko Nović.

Iyi kipe ntabwo yahindutse cyane kuko yaguze abakinnyi barimo Memel Dao, William Tangui, Ronald Ssekiganda n’abandi.

Uretse imikino ya gishuti imaze iminsi ikina, APR FC iri gutegura umukino ukomeye izakiramo Power Dynamos yo muri Zambia, uteganyijwe ku Cyumweru tariki ya 17 Kanama 2025, saa cyenda muri Stade Amahoro.

Amatariki y’umukino wa APR FC na Pyramids yigijwe inyuma
  • SHEMA IVAN
  • Kanama 15, 2025
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE