Cabo Delgado: Ingabo z’u Rwanda zakurikiye ibyihebe ahacungwa n’Ingabo za SADC

  • Imvaho Nshya
  • Mata 24, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Bamwe mu bagize Inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado iherereye mu Majyaruguru ya Mozambique, bavuye mu duce zimaze kugaruramo umutekano, bakurikira ibyihebe mu Karere ka Macomia kagenewe Ingabo zoherejwe n’Umuryango w’Ubukungu w’Afurika y’Amajyepfo/SADC (SAMIM).

Inzego z’umutekano z’u Rwanda ziyemeje kwinjira muri ako gace mu rwego rwo gukurikira ibyo byihebe bigendera ku matwara y’umutwe w’ibyihebe wa Leta ya Kiyisilamu, hagamijwe kubihashya burundu no kugarura amahoro arambye mu Ntara ya Cabo Delgado.

Nk’uko byatangajwe na The New Times, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Col Ronald Rwivanga ku wa Gatandatu taliki ya 23 Mata, yagize ati: “Twakomeje gukorana na Mozambique na SADC, cyangwa ingabo za SAMIM, mu Karere ka Macomia kugira ngo duhoshe ibisigisigi by’umutwe w’iterabwoba mu gace ka Chai muri rusange. Ibi bibaye nyuma y’uruhererekane rw’inama zihuriweho muri Mocimboa Da Praia. Ibikorwa byagenze neza kandi byatumye abasivili babarirwa mu magana babohorwa mu maboko y’ibyihebe.” 

Ibitangazamakuru byo muri Mozambique bivuga ko mu byumweru bitatu bishize, inzego z’umutekano z’u Rwanda zashyigikiye ingabo za SAMIM mu gutsimbura ibyihebe bigerageza guhungira mu duce zishinzwe gucungira umutekano.  

Kuri ubu inzego z’umutekano zirakorera by’umwihariko mu Mujyi wa Macomia no ku biro by’Akarere ka Chai, tumwe mu duce twangijwe cyane n’ibitero by’ibyihebe.

Bivugwa ko umubare w’ibibitero by’ibyihebe ahitwa Macomia byagabanyutse cyane nyuma y’aho ingabo z’u Rwanda zihagereye.

Intara ya Cabo Delgado ifite Uturere 16 ariko utwibasiwe cyane n’iterabwoba ni Palma, Mocimboa da Praia, Mueda, Mocamia, Muidumbe na Nangade.

Inzego z’umutekano zihuriweho n’u Rwanda na Mozambique zabanje guhabwa inshingano zo gucunga umutekano wo mu Majyaruguru w’Uruzi rwa Messalo mu Turere twa Palma na Mocimboa da Praia twari indiri zikomeye z’ibyihebe.

Ku wa 9 Nyakanga ni bwo u Rwanda rwatangiye kohereza ingabo muri iyo Ntara ya Cabo Delgado nyuma yo kubisabwa na Leta ya Mozambique yashakaga ubufasha bwo kurwanya ibyihebe byari bimaze imyaka ikabakaba itanu byarigaruriye iyo Ntara.

Nyuma y’ibyumweru bibiri gusa, inzego z’umutekano z’u Rwanda n’iza Mozambique zari zimaze kwigarurira ibirindiro bikuru by’ibyihebe muri iyo Ntara, zikomeza gukurikirana ibyihebe aho byageragezaga guhungira hose.

Ku ya 8 Kanama  2021, ni bwo izo ngabo zafashe umujyi w’icyambu wari ibirindiro bikuru by’ingenzi by’ibyo byihebe biherereye mu Karere ka Mocimboa da Pria.

Ubufatanye bw’inzego z’umutekano z’u Rwanda, iza Mozambique na SAMIM bukomeje gutanga umusaruro ushimishije

Nyuma yo gufata uyu Mujyi wa Mucimboa da Pria byaciye intege cyane ibyo byihebe byari byaratumye abaturage basaga 826,000 bata ibyabo bikanica abandi barenga 2,000 mu Ntara yose.

Mu gihe kitageze ku mezi atatu gusa, ibyihebe byari bimaze gutsimburwa mu ndiri zabyo zose by’umwihariko mu duce Ingabo z’u Rwanda zari ziherereyemo.

Mu kwezi k’Ukwakira 2021, Abagaba b’Ingabo z’u Rwanda, iza Mozambique ndetse n’iza SAMIM barahuye bemeranywa guhanahana amakuru ava mu butasi n’ubufatanye butaziguye bugamije kurandura ibyihebe.

Abayobozi Bakuru b’Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique na bo bahuriye i Kigali taliki ya 1 Mutarama 2022, bashyira umukono ku masezerano y’ubufatanye n’ubutwererane hagati y’inzego z’umutekano z’ibihugu byombi, agamije kunoza imikoranire mu bikorwa byo kurandura inyeshyamba mu Ntara ya Cabo Delgado.

Nyuma y’amezi asaga umunani ashize ubu bufatanye butangiye, amahoro n’umutekano bimaze kugaruka mu bice bitandukanye by’iyi Ntara, ibihumbi by’abaturage bari barakuwe mu byabo n’intambara bongeye gutahuka batangira ubuzima busanzwe n’urugando rwo kongera kwiyubaka.

Bivugwa ko abayobozi b’Akarere ka Macomia batangiye gutahuka ndetse n’ibiro bakoreramo byatangiye gufungurwa mu myiteguro yo guha abaturage serivisi. Ni mu gihe kandi abarimu na bo bakomeje kugaruka muri ako Karere, aho ibigo 10 by’amashuri abanza ndetse n’ishuri rimwe ryisumbuye ubu yatangiye gukora.

  • Imvaho Nshya
  • Mata 24, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Hategeka says:
Mata 24, 2022 at 3:16 pm

Imana irinde u Rwanda n’abaturage barwo bakomeze nafashye afurika mu kubungabunga umutekano no guharanira iterambere.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE