Byiringiro Lague wifuzwaga na Rayon Sports yerekeje muri Police FC

Byiringiro Lague uheruka gutandukana na Sandvikens IF, wifuzwaga na Rayon Sports, yasinye umwaka n’igice muri Police FC.
Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 6 Mutarama 2024, ni bwo Byiringiro yageze mu Rwanda, yakirwa n’abarimo Mushimire Claude ushinzwe imishinga ibyara inyungu no gutegura ibikorwa bibyara inyungu muri Rayon Sports.
Amakuru avuga ko Byiringiro Lague yasabye miliyoni 15 Frw kugira ngo asinye n’umushahara wa 2000$, agakinira Rayon Sports kugeza ku mpera z’uyu mwaka w’imikino.
Gusa amakuru agera kuri Imvaho Nshya avuga ko hari bamwe mu bayobozi b’iyi kıpe batumvaga impamvu uyu mukinnyi yasinyishwa.
Nyuma yo kutimvakana kuri aya masezerano Police FC yahise imuha amasezerano y’umwaka umwe n’igice afite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda arenga 80,000,000.
Ku wa 3 Mutarama 2023, ni bwo Sandvikens IF yari mu Cyiciro cya Gatatu muri Suède yatangaje Byiringiro Lague nk’umukinnyi wayo mushya mu myaka ine yari igiye gukurikiraho, avuye muri APR FC yamushyize ku rwego rwo hejuru.
Police FC yasoje imikino ibanza ya Shampiyona ku mwanya wa Kane n’amanota 23.
