Byinshi kuri Miss Uganda 2025-2026 Muhoza Elle Trivia

Byinshi kuri Miss Uganda 2025-2026 Muhoza Elle Trivia
Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 20 Nzeri 2025, ni bwo Muhoza Elle Trivia yegukanye ikamba rya Nyampinga (Miss) wa Uganda 2025-2026, mu birori byabereye kuri Sheraton Hotel iherereye mu Mujyi wa Kampala.
Ni umukobwa w’imyaka 22 y’amavuko akaba usanzwe ari umucuruzi, asimbuye Miss Natasha Nyonyozi waryegukanye mu ijoro ry’itariki 3 Kanama 2024.
Ku bijyanye n’imyigire, Miss Muhoza Elle Trivia yasoje amasomo ye mu Ishuri rikuru rya Uganda Aviation Academy ari mu banyeshuri b’indashyikirwa.
Yanahawe ishimwe rikomeye n’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe ubwikorezi bwo mu kirere (International Air Transport Association), gusa mu 2024, yagizwe umunyeshuri w’indashyikirwa mu ishuri rye.
Ubwo yiyamamazaga, Miss Muhoza yagaragaje ko afite umushinga yise ‘Empowering Mothers in Uganda (EMU) aho yasobanuye ko binyuze muri uwo mushinga azafasha abakobwa n’abagore babyaye bakiri bato n’abandi bo mu miryango itishoboye binyuze mu guteza imbere uburezi no kurengera uburenganzira bw’abagore.
Uyu mukobwa yiyamamaje agaragaza ko uyu mushinga yari asanzwe yarawutangiye kuko umaze kugira uruhare mu guhindura ubuzima bw’abagenerwabikorwa batari bake akavuga ko aramutse atsinze yarushaho kuwukora neza.
Muhoza akunze kuvuga ko umuntu afata nk’icyitegererezo ari nyina umubyara kuko ngo agira kwihangana, guhatana no kubaho ubuzima bufite intego.
Miss Muhoza Elle Trivia yegukanye ikamba ahigitse abarimo Faith Kirabo yabaye igisonga cya mbere, Agatha Drakes Keine aba igisonga cya kabiri, Aminah Nalubega uzwi watowe nka nyampinga wakunzwe cyane (Miss Popularity) n’abandi benshi bari bahataniye iryo kamba.
Muri iryo rushanwa abandi batsindiye ibihembo byihariye barimo, Patricia Nairuba yegukanye iry’umukobwa wabaniye neza bagenzi be (Miss Congeniality), Agatha Drake Kaine aba umukobwa uberwa n’amafoto (Miss Photogenic).
Rebecca Akampulira yabaye nyampinga ufite impano (Miss Talent), Faith Kirabo atsindira ibihembo n’abandi.
Miss Muhoza Trivia abaye nyampinga wa Uganda 2025-2026, asimbuye Miss Natasha Nyonyozi uherutse kwitwara neza muri Miss World 2025 akegukana ikamba rya nyampinga ufite ubwiza bufite intego (Beauty with Purpose).


