Byinshi kuri miliyari 5 Frw azajya ashorwa mu biga TVET buri mwaka

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 18, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Inkuru y’uko ababyeyi bafite abana biga mu mashuri ya tekiniki, imyuga n’ubumenyi ngiro (TVET) bagiye kugabanyirizwa umutwaro w’amafaranga y’ishuri ku kigero cya 30% iri mu zakiriwe neza cyane by’umwihariko mu mpera z’icyumweru gishize ubwo hasohokaga itangazo ribishimangira.

Icyo gisubizo cyakomotse ku ngengo y’imari ya miliyari 5 z’amafaranga y’u Rwanda Leta yiyemeje gushyira mu kuruhurira ababyeyi ku birebana n’amafaranga y’ishuri bishyuraga mu mashuri ya TVET ya Leta, afashwa na Leta n’ayigenga ahabwa abanyeshuri binyuze mu masezerano.

Uyu mwanzuro ariko ntureba abasanzwe biga bataha (Day School) kuko ubusanzwe bishyura amafaranga y’ifunguro gusa, nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Imyuga n’Ubumenyingiro (RTB).

Irere Claudette, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe Ikoranabuhanga, Imyuga n’Ubumenyi Ngiro, yavuze ko iri gabanyirizwa rijyanye n’icyerekezo cy’u Rwanda cyo guharanira ko abanyeshuri basaga 60% biga mu mashuri atandukanye bagomba kuba biga amasomo ya TVET nk’uko bigaragara muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 yo kwihutisha iterambere (NST1).

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Madamu Irere yavuze ko iki cyemezo kije gikurikira ubukangurambaga Minisiteri y’Uburezi imaze iminsi ikora ishishikariza abanyeshuri barangiza nibura umwaka wa 3 w’amashuri yisumbuye kugana amashuri ya tekiniki, imyuga n’ubumenyi ngiro.

Muri ubwo bukangurambaga ni na ho abenshi bahishuye ko imwe mu mpamvu ituma batitabira aya mashuri ari uko amafaranga y’ishuri basabwa kwishyura akiri hejuru.

Ati: “Leta yari yaragerageje kubikoraho na mbere hose, kuko iyo witegereje amashuri asanzwe, aba arimo abanza n’ayisumbuye, ikiguzi cy’uburezi kiba ari ntacyo, abanyeshuri gusa ubu basigaye batanga amafaranga ajyanye n’ibyo kurya.  Ariko wagera ku mashuri ya tekiniki ugasanga hari amafaranga kandi atari makeya. Ikigereranyo kiri hagati y’amafaranga y’u Rwanda 100,000 na 150,000.”

Mu minsi ishize, Leta imaze kubibona nk’ikibazo, ni bwo  yateganyije ingengo y’imari y’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 5, yatangiranye n’uyu mwaka ariko akazakomeza gutangwa no mu myaka izakurikiraho.

Leta yari isanzwe itanga inyunganizi ku kugura ibikoresho abanyeshuri bigiraho muri TVET

Yakomeje avuga ko inkunga ya Leta mu mashuri ya TVET idatangiye aka kanya kuko hashize igihe kinini itanga inyunganizi y’amafaranga yose agendanye n’ibikoresho umunyeshuri yifashisha ari mu ishuri rya tekiniki, imyuga n’ubumenyi ngiro.

Madamu Irere yakomeje agira ati: “Icyari kitarashyirwa mu bikorwa ni ukugira ngo niba Leta yaratanze iyo nyunganizi ababyeyi na bo boroherezwe. Ubwo rero navuga ko guhera mu gihembwe tugiye gutangira hagamijwe ko ayo mafaranga akurwaho 30% y’ayo abanyeshuri batangaga kandi noneho turebeye hamwe ibyo turimo gukora tuzanagerageza kugenda tuyagabanya ku buryo bizagera aho ayo utanga ku mashuri asanzwe cyangwa se ayo utanga muri TVET agahora ari amwe, nta kindi cyiyongereyeho.”

Yavuze ko iki cyemezo kijyanye n’icyerekezo cy’Igihugu kuko amashuri ya tekiniki, imyuga n’ubumenyi ngiro ari mu byitezweho uruhare rukomeye mu kugeza u Rwanda ku majyambere arambye.

Ati: “Iyo witegereza ukareba aho uyu munsi tugeze ni byo koko turakomeza twigishe abanyeshuri ubumenyi busanzwe, banakomeze bajye muri Kaminuza ariko ntabwo ari bo bonyine bakenewe. Iyo urebye iterambere rigezweho, iyubakwa ry’ibikorwa remezo, ikoranabuhanga n’ibindi, ntabwo abiga ubumenyi busanzwe ari bo bonyine bakenewe. Dukeneye rero n’abiga ibya tekiniki bakanabiminuzamo.”

Ikindi kintu cyagaragaye nk’uko bitangazwa mu bushakashatsi bunyuranye ni uko abanyeshuri bari hejuru ya 60% barangije mu bya tekiniki, imyuga n’ubumenyi ngiro bahita babona akazi.

Yashishikarije n’ababa bari mu bushomeri guharanira kwiga imyuga mu gihe bagowe no kubona akandi kazi, kuko abize umwuga bo bigorana ko babura akazi burundu kandi umwuga bize bawubyaza umusaruro mu gihe gitoya.  

Paul Umukunzi,Umuyobozi Mukuru wa RTB, na we yashimangiye ko iyi gahunda nshya izafasha Leta y’u Rwanda kugera ku ntego yihaye yo guhanga imirimo nibura 250,000 buri mwaka.

Kugeza ubu abanyeshuri biga mu mashuri ya TVET ugereranyije n’abiga ubumenyi busanzwe bari ku kigero cya 31.9%, nk’uko bitangazwa mu mibare itangazwa na RTB.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 18, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE