Byinshi ku Kigo CTTC Mayange gitoza abapolisi b’u Rwanda kurwanya iterabwoba

  • Imvaho Nshya
  • Kanama 31, 2025
  • Hashize amasaha 11
Image

“Abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa Ansar al-Sunnah muri Mozambique bahinda umushyitsi iyo bumvise inzego z’umutekano z’u Rwanda (Ingabo z’u Rwanda na Polisi y’u Rwanda). Bazi neza uburyo izi nzego zivugutira umuti usharira ibikorwa byabo by’ iterabwoba ku buryo butagereranywa n’ahandi aho ari ho hose.”

Mu myaka 20 ishize, amateka y’Isi agaragaza ko habayeho ubwiyongere bukabije bw’ibitero by’iterabwoba, byibasiye ibihugu bitandukanye hirya no hino ku Isi, aho abaturage bagizweho ingaruka zikomeye na byo, zirimo guhungabana k’umutekano, kwicwa urubozo, gufatwa bugwate, kubibwamo ubwoba n’ibindi bitandukanye.

Biturutse ku buyobozi bw’igihugu bushyira imbere umutekano, u Rwanda rwiteguye mbere mu rwego rwo gukumira ibitero by’iterabwoba n’ingaruka zabyo ku baturage barwo.

Polisi y’u Rwanda ni rumwe mu nzego z’umutekano zihatiye kubaka ubushobozi bwihariye bujyanye no kurwanya iterabwoba.

Mu ngamba zafashwe n’uru rwego, ku ikubitiro hashinzwe ikigo cyihariye gishinzwe gutanga amahugurwa yo kurwanya iterabwoba giherereye I Mayange mu Karere ka Bugesera (Counterterrorism Training Center-CTTC Mayange).

Iki kigo giherereye mu Murenge wa Mayange cyashinzwe mu mwaka wa 2013, gihabwa inshingano zo guhugura abapolisi, kibubakamo ubushobozi n’ubuhanga buhanitse bwo gukumira no kurwanya iterabwoba mu buryo bwose.

Ubwo cyashingwaga, iki kigo cyibanze ku gutanga amahugurwa yo mu rwego rwo hejuru ajyanye n’ibikorwa byihariye byo kurwanya iterabwoba, guha abapolisi ubumenyi, tekiniki n’ubushobozi budasanzwe mu bikorwa byo gucunga umutekano kugira ngo babashe guhangana n’ibibazo by’umutekano by’inzaduka ndetse n’iterabwoba.

Ikigo cya CTTC Mayange, kimaze gushingwa cyatangije amahugurwa yitabiriwe n’abagera kuri 300 batozwaga n’abarimu 60.

Kugeza ubu kimaze gutanga impamyabushobozi ku bapolisi 3832 cyatoje mu bijyanye n’amahugurwa yo kurwanya iterabwoba kandi cyaguye gahunda z’ibikorwa byacyo mu byiciro bitatu by’amahugurwa, ari byo; icyiciro cy’amahugurwa adasanzwe (Special Force Wing), amahugurwa yo kurwanya iterabwoba n’iperereza (Counterterrorism and Intelligence Wing), hamwe n’amasomo yihariye yo kongera ubunyamwuga (Specialized and Career Courses Wing).

Gahunda y’amahugurwa atangirwa muri iki kigo amara hagati y’amezi kuva kuri atatu kugeza kuri atandatu, yibanda ku masomo yihariye agendanye no guhangana n’ibikorwa by’iterabwoba. Ugereranyije n’igihe iki kigo cyashingwaga cyakomeje kubaka ubushobozi ku buryo kuri ubu gishobora kwakira abanyeshuri barenga 2000 icyarimwe.

Gifite ibyumba by’amashuri bigezweho bitangirwamo amahugurwa, amacumbi, ibikoresho byifashishwa mu mahugurwa bijyanye n’igihe hamwe n’ahabera imikino n’imyidagaduro bifasha abitabira amahugurwa mu kwagura ubumenyi no kuruhuka.

Umusaruro w’ibikorwa by’Ikigo CTTC Mayange urenga n’imbibi z’u Rwanda. Ubu ku bufatanye n’inzego zitandukanye zo mu bihugu byo mu Karere no hanze yako, hoherezwa abo muri izo nzego gukurikira amahugurwa gitanga, urugero rwa vuba ni nka Repubulika ya Santrafurika na Sudani y’Epfo.

Kuri ubu, abapolisi bagera ku 2000, barimo ab’u Rwanda ndetse n’abo mu bindi bihugu, bari mu mahugurwa arimo gutangirwa muri iki kigo. 

Nk’uko ubuyobozi bw’ikigo bubitangaza, hibandwa cyane ku myitozo ngiro, gukoresha ikoranabuhanga rigezweho hamwe n’amayeri akoreshwa mu bikorwa byo gucunga umutekano, byose bigamije kurinda umutekano w’igihugu no kugira uruhare mu kubungabunga ituze n’umutekano mu karere.

Umuyobozi w’agateganyo w’ikigo cya Polisi gitanga amahugurwa yo kurwanya iterabwoba, Assistant Commissioner of Police (ACP) Méthode Munyaneza, yabisobanuye agira ati: “Mu bihe biri imbere CTTC Mayange irateganya kurushaho kwagura gahunda zayo, kongera ibikorwaremezo, no kuzamura ireme ry’imyigishirize.”

ACP Munyaneza avuga ko ikigamijwe mbere na mbere, ari ugutoza abapolisi basanzwe bafite ubumenyi bw’ibanze bakongererwa ubushobozi mu by’ubuhanga bwo guhangana n’ibitero by’iterabwoba.

Inspector of Police (IP) Godfrey Muzungu, ni umwe mu bapolisi bakoresheje imyitozo bahawe muri iki kigo mu bikorwa nyirizina, kuko yari mu itsinda rya mbere ry’inzego z’umutekano z’u Rwanda zoherejwe muri Mozambique.  Aragaruka ku ruhare rw’iyi myitozo mu kubategura guhangana n’ibikorwa by’iterabwoba by’abarwanyi b’umutwe wa Ansar al-Sunnah, wari warayogoje intara ya Cabo Delgado, mu Majyaruguru y’igihugu.

Yagize ati: “Nitabiriye amahugurwa y’ibikorwa byihariye yamaze umwaka abera mu Kigo cya Polisi gitanga amahugurwa yo kurwanya iterabwoba ‘CTTC Mayange’ kuva mu mwaka wa 2021 kugeza 2022, mbere y’uko twoherezwa muri Mozambique mu bikorwa byo kurwanya ibitero by’iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado.”

Yakomeje agira ati: “Ni imyitozo yaduhaye ubumenyi buhanitse mu bijyanye no gukoresha intwaro, gutinyuka, amayeri yo guhangana n’abagizi ba nabi ndetse n’imyitozo yo kumanuka mu ndege no mu nyubako ndende byadufashije guhangana n’abo mu mutwe w’iterabwoba aho babaga bihishe hose. Ibi byose byadushoboje gukora akazi neza no kuzuza inshingano twari twahawe mu gihe twamaze dukorera muri Mozambique.

Mu isi ya none aho usanga ibikorwa by’iterabwoba bigaragara mu bihugu bitandukanye, Ikigo cya Polisi gitanga amahugurwa yo guhangana naryo ‘CTTC Mayange’ kiri ku ruhembe mu gukaza imyiteguro, guhamya ingamba n’ubufatanye bigamije guhangana n’ibitero by’iterabwoba, nk’ikimenyetso simusiga cyerekana ko bishoboka; ubumenyi n’ubushobozi gitanga, imikoranire n’ubufatanye bw’akarere biramutse bishyizwe mu bikorwa uko bikwiye.

Ibikorwa bya CTTC Mayange ntabwo bigarukira mu mahugurwa n’imyitozo gusa. Ni kimwe mu bigo mu Rwanda; bitoza abashinzwe umutekano bafite ubumenyi bw’ibanze,  bagahabwa ubumenyi n’ubushobozi buhanitse bwo guhangana n’ibihungabanya umutekano, aho mu gihe mu karere iterabwoba ryakomeje kugenda rifata intera, u Rwanda rwerekanye ko gukaza imyiteguro ari yo ntwaro ikomeye yo guhangana naryo.

Imyitozo n’amahugurwa atangitrrwa muri iki kigo afasha abapolisi b’u Rwanda guhora biteguye gukumira no kurwanya iterabwoba aho ryaboneka hose
Mu mahugurwa bahabwa harimo n’imyitozo yo guhangana n’abagizi ba nabi mu duce tugoye turimo n’amazi magari
Abapolisi b’u Rwanda barimo n’ababa barasoje amahugurwa yo kurwanya iterabwoba mu kigo cya CTTC Mayange bari mu kazi ka buri munsi muri Mozambique, harimo n’amarondo ahoraho (routine patrols)

Inkuru ya RNP

  • Imvaho Nshya
  • Kanama 31, 2025
  • Hashize amasaha 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE