Bwiza yasabye urubyiruko kudaceceka igihe babonye abapfobya Jenoside

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Mata 9, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Umuhanzi Bwiza Emerance yatanze ubutumwa bw’ihumure ku babuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, asaba urubyiruko kudaceceka igihe babonye umuntu upfobya cyangwa uhakana Jenoside.

Yifashishije imbuga nkoranyambaga, uyu muhanzi yagaragaraje ko yifatanyije n’Abanyarwanda mu bihe bitoroshye byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati: “Muri ibi bihe twibuka ku nshuro ya 31, Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nifatanyije n’Abanyarwanda by’umwihariko ababuze ababo bazize uko bavutse.”

Yongeraho ati: “Ndasaba urubyiruko by’umwihariko abakoresha imbuga nkoranyambaga kudaceceka mu gihe babonye abahakana cyangwa bagapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, twibuke twiyubaka.”

Uyu muhanzi asanzwe agaragara mu bikorwa bitandukanye biteza imbere Igihugu, aho afite umushinga wo gutera ibiti mu Karere ka Bugesera ari naho avuka.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Mata 9, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE