Bwiza na Bruce Melodie baririmbye ibigwi bya Perezida Kagame

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kamena 17, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Mu masaha 20 gusa imaze kureba n’abarenga 100! Ni indirimbo yitwa OGERA ikomeje gucicikana ahantu hose, ikaba igaragaza ibigwi bya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, aho abahanzi Bwiza na Bruce Melodie bagaragaje uburyo ari intwari y’Abanyarwanda.

Iyo ndirimbo ya Bwiza Emerence na Bruce Melodie igaragaraza iterambere ry’Igihugu ndetse n’umutekano wacyo byose bishibuka ku buyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida Kagame.

Nkuko abenshi mu bahanzi bagiye bakora indirimbo bitsa ku iterambere ry’Igihugu, ubwisanzure n’ibindi byinshi bigaragaza ishusho nziza y’u Rwanda rwa none, bagereranya n’urwa mbere y’imyaka 30 ishize, ni na ko Bwiza na Bruce Melodie babigenje bakora Ogera yumvikanisha ibigwi by’ubuyobozi bwayoboye Igihugu muri urwo rugendo bagira bati Ogera.

Muri iyo ndirimbo hari aho bumvikanisha ko urubyiruko rwishimiye Perezida Kagame, ko bakuze kandi bazi icyo gukora.

Bagize bati: “Wareze abakura tukuri inyuma, tuzi iyo tujya, tujyaneyo Rudasumbwa Kagame Paul ogera, intwari yacu ogera, ntore iganje, Shema ryacu Kagame Paul indashyikirwa, ogera…  Uri Mutanguha, ogera, uri Mutimanama reka tuguhe ni ha uguha.”

Ibi kandi byashimangiwe n’ibyo Bwiza yanditse kuri Instagram agira ati: “Iyi ndirimbo n’amashusho yayo biragaragaza ibikorwa by’indashyikira Paul Kagame yakoreye Igihugu cyacu.”

Ni ibibaye nyuma y’uko Bwiza yagize ibyo yise amahirwe agakora mu kiganza cy’Umukuru w’Igihugu ubwo yari yavuze ijambo ahagaragariye abahanzi, ubwo bahuraga na Perezida Kagame tariki 22 Ukwakira 2023 mu birori byo gutanga ibihembo bya Trace Award.

Uretse Ogera, Bwiza ni we muhanzikazi umaze gukora indirimbo ebyiri zitsa ku bigwi bya Kagame Paul, mu ndirimbo yashyize ahagaragara tariki 13 Kamena 2024 yafatanyije na Eric Senderi uzwi nka Senderi International Hit.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kamena 17, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE