Bwa mbere mu Rwanda hakozwe ubuvuzi   bwo kubaga  umwijima

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 20, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Ku nshuro ya mbere, itsinda ry’impuguke mu buvuzi riyobowe na Prof. Jean Marc Régimbeau ukomoka mu Bufaransa, ryakoze neza igikorwa cya mbere cyo kubaga umwijima mu Rwanda. 

Ku wa Kabiri taliki ya 18 Mata 2023 kugeza uyu munsi, iryo tsinda rimaze kubaga abarwayi batatu bari barwaye ‘hepatoma-pancreatic-biliary’ mu Bitaro bya Gisirikare bya Kanombe. 

Iyo ndwara itera kanseri ifata imiyoboro ihuza umwijima n’urura ruto, abarwayi b’Abanyarwanda bahawe iyo serivisi n’abategereje kuyihabwa bakaba bishimiye iyo ntambwe yatewe muri gahunda yihariye.

Prof Jean Marc Régimbeau yasobanuriye itangazamakuru ko kubaga  Hepatoma-pancreatic-biliary ari gahunda yo kubaga umwijima isaba ubumenyi buhambaye kandi bwihariye bujyana n’ubushobozi. 

Col Dr Eugene Ngoga wavuze mu izina ry’Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe, yavuze ko kubaga iyo kanseri mu Rwanda bizanye n’inyungu nyinshi kuko ari imwe muri serivisi zihariye zabonekaga mu mahanga gusa.

Ibyo ngo byatumaga abantu bayihabwa bakoresha amafaranga y’umurengera kandi bikabatwara umwanya n’imbaraga mu gutegura ingendo zerekeza mu mahanga. 

Yavuze kandi ko ari ubwa mbere iyi serivisi itangiwe mu Rwanda ndetse ikaba yanagenze neza ku barwayi batatu bayihawe mu minsi itatu ishize.

Ni mu gihe abarwayi babaga bakeneye iyo serivisi ubusanzwe boherezwaga mu mahanga kugira ngo ari ho bavurirwa, bikarangira bishyuye ikiguzi cyarengaga miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda.

Abaganga b’Abanyarwanda barimo gukorana n’iryo tsinda ryaje mu gihugu na bo bishimira ko barimo kungukira ubumenyi n’ubunararibonye bihambaye mu kazi barimo gukorana n’iryo tsinda ryaturutse mu Bufaransa no muri Cameroon.

Taliki ya 17 Mata, Prof Jean Marc Régimbeau waturutse mu Bitaro bya Kaminuza by’Amiens byo mu Bufaransa yahuye n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Dr Yvan Butera, baganira kuri gahunda yo kubaga umwijima mu Rwanda. 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 20, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE