Butera Knowless agiye kuganiriza urubyiruko muri Gen-z Comedy

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukuboza 23, 2024
  • Hashize amezi 8
Image

Umuhanzi Butera Knowless ni we watumiwe kuzaganiriza urubyiruko muri Gen-Z Comedy Show isoza umwaka wa 2024.

Byatangajwe n’ubuyobozi bwa Gen-z Comedy kuri uyu wa 23 Ukuboza 2024, Ubwo bagaragazaga abazasusurutsa Gen-z Comedy show isoza umwaka.

Bimaze kumenyerwa ko mu bitaramo bya Gen-z Comedy Show habamo agace kiswe Meet me tonight, aho hatumirwa umwe mu byamamare, akaganiriza urubyiruko rukiri mu nzira yo kwiyubaka, mu rwego rwo kubafasha kwitinyuka no kubarinda gucika intege.

Knowless agiye kugaragara aganiriza urubyiruko muri iki gitaramo cy’urwenya, nyuma y’uko aheruka gutaramira muri Uganda mu gitaramo giheruka kuba tariki 11 Ukuboza 2024.

Uretse uyu muhanzi uzaba ari umutumirwa muri Meet me tonight, igitaramo kizasusurutswa n’abanyarwenya barimo Pirate, Cardinal, Isacal, Inkirigito Clement, MC Kandii, Musa n’abandi.

Biteganyijwe ko Gen-z Comedy isoza umwaka, izaba tariki 26 Ukuboza 2024, umunsi wahariwe gufungura impano za Noheli uzwi nka Boxing Day.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukuboza 23, 2024
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE