Burna Boy yigaramye ibyo kugira ifaranga rya Chrypto Currency

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nyakanga 15, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Umuhanzi uri mu bamaze kwigwizaho ibihembo bya Grammy Awards, Burna Boy, yihakanye ifaranga ry’ikoranabuhanga rizwi nka meme ryitiriwe izina rye, ryari rimaze iminsi rizenguruka ku rubuga rwa X.

Uwo muhanzi w’injyana ya Afro Beats, yasobanuye ko adakora ubucuruzi ubwo ari bwo bwose bwa crypto Currency, ashimangira ko abubona nk’ubujura.

Yifashishije urubuga rwa Instagram, Burna Boy yahakaniye abamukurikira ko iryo faranga ryamwitiriwe ntaho ahuriye naryo.

Yanditse ati: “Simfite aho mpuriye n’ubucuruzi bw’ifaranga rya ‘coin’ ryo kuri internet. Mbibona nk’ubujura kandi sinabigiramo inyungu n’imwe. Niba mubonye umuntu ukoresha izina ryanjye muri ibyo, mbasabye kutamwitaho cyangwa kumurega ku nzego bireba.”

Yasabye abafana be kwirengagiza cyangwa gutanga raporo ku bantu barimo kwamamaza iryo faranga, kuko barimo gukoresha izina rye kugira ngo bayobye, banibe abakunzi be, kandi hari byinshi amaze kugeraho abikesheje gushyigikirwa nabo, abasaba kubikora kugira ngo n’ubundi bamushyigikire mu kurinda ibyo yagezeho afatanyije nabo.

Ibi bibaye mu gihe Burna Boy yari aherutse gusohora alubumu ye ya munani yitwa “No Sign of Weakness” yasoboye tariki ya 11 Nyakanga 2025, ikaba igizwe n’indirimbo 16, zirimo izo yafatanyije n’abandi bahanzi nka Travis Scott, Mick Jagger na Shaboozey.

Mu rwego rwo kumenyekanisha iyo alubumu, Burna Boy yatangije uruhererekane rw’ibitaramo mu mijyi 16 muri Amerika ya Ruguru, bikazasozwa n’igitaramo kizabera kuri Red Rocks Amphitheatre Ku wa 12 Ugushyingo 2025.

Burna Boy yitiriwe ifaranga ry’ikoranabuhanga mu gihe arimo gukora ibitaramo by’uruhererekane byo kumenyekanisha Alubumu ye
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nyakanga 15, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE