Buri wese atubere ijisho, turwanye abangiza imiyoboro y’amashanyarazi- REG

  • Imvaho Nshya
  • Kanama 23, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) ivuga ko ubujura bwibasira intsinga n’ibindi bikoresho bigize imiyoboro y’amashanyarazi bugihangayikishije kuko hirya no hino bukigaragara, igasaba buri wese kuba ijisho akagira uruhare mu kubibungabunga no kwihutira gutanga  amakuru.

Armand Zingiro, Umuyobozi Mukuru muri Sosiyete ishamikiye kuri REG ishinzwe gutunganya amashanyarazi (EUCL), avuga ko muri uyu mwaka wa 2023, hamaze kugaragara ahantu harenga 50 hibwe insinga ndetse n’ibindi bikoresho bigize imiyoboro ikwirakwiza amashanyarazi.

Yagize ati: “Dufatanya n’Inzego z’umutekano ndetse n’iz’ibanze mu gutahura no gufata abajura n’abandi bangiza ibikorwa remezo. Hari abiba insinga zijyana amashanyarazi mu ngo z’abaturage, abiba ibyuma byo ku mapiloni y’amashanyarazi, abandi bakajya no mu kabine (Cabin) bakiba ibizigize”.

Avuga ko biteye inkeke kuko bihombya Igihugu kiba cyashoye byinshi ngo amashanyarazi agere kuri bose.

Ati: “Leta iba yigomwe byinshi kugira ngo ishore mu mishinga ikwirakwiza amashanyarazi, ikubaka hirya no hino imiyoboro, ariko yangijwe n’abantu bashaka inyungu z’amafuti. Tugura intsinga zimeze neza abo bajura bakaziba, bakazishishura bakajya kugurisha umuringa w’imbere (copper) mu nyuma. Turasaba rwose abagura izi nsinga ko nabo bareka gutiza umurindi ibi bikorwa bigayitse.”

Avuga ko badatinya no kujya mu ngo bakiba kashi pawa, bakazajya kuzitera ahandi mu buryo butemewe.

Ati: “Hari abasigaye bajya no mu ngo ndetse bakurira n’amapoto, bagaca insinga ariko bakaniba kashi pawa. Uretse kuba ibi bitera ibura ry’umuriro, ariko n’umuntu ubonye abo atazi bamutereye kashipawa ku nzu atayihawe na REG burya iba yibwe. Nta muntu ukwiye kwemera ko hari abandi bantu bamushyirira kashi pawa ku nzu atari abakozi bacu. Bitagenze gutyo, aba ahawe iyibwe ku rugo rw’undi kandi aba abaye umufatanyacyaha kuri ubwo bujura”.

Armand Zingiro avuga ko hakenewe uruhare rwa buri wese kugira ngo ubujura nk’ubu bucike burundu.

Ati: “Abangiza iyi miyoboro baba ari abanzi b’iterambere, ntawe ukwiye kubahishira n’umwe cyangwa ngo abagurire ibyo bibye. Abiba barafatwa bagashyikirizwa ubutabera, ariko tubona ibi bikorwa bibi bikiri byinshi hirya no hino. Turasaba abaturage kujya badutungira agatoki aho babonye abantu barimo kwangiza imiyoboro, cyangwa bakamenyesha inzego z’umutekano n’iz’ibanze zibegereye”.

Ati: “Umuntu wibye urutsinga arusiga rushinyitse, ku buryo uwakoraho cyangwa uwakandagiraho umuriro wamufata. Uretse n’ibyo kandi, bituma abantu babura umuriro. Buri wese afite uruhare mu kurwanya ibi bikorwa, akatumenyesha cyangwa akamenyesha inzego z’umutekano zimwegereye”.

Ingingo ya 10 y’Itegeko N°52/2018  ryo ku wa 13/08/2018 rihindura itegeko Nº 21/2011 ryo ku wa 23/06/2011 rigenga amashanyarazi mu Rwanda ivuga ko umuntu wangiza, usenya mubazi, imashini, ibikoresho, insinga cyangwa ibindi bikorwa remezo bikoreshwa mu itangwa ry’ingufu z’amashanyarazi, utuma cyangwa wemera ko kimwe muri byo cyangirika cyangwa gisenywa, ubuza mubazi kubara neza amashanyarazi agamije gukurura, gukuraho cyangwa gukoresha umuriro w’amashanyarazi, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 frw) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 frw) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Umuntu wese ufite amakuru ku bakekwaho kwiba amashanyarazi yabimenyesha REG ahamagaye ku murongo utishyura 2727 cyangwa ukandika ubutumwa bugufi na WhatsApp kuri nomero 0788310606.

  • Imvaho Nshya
  • Kanama 23, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE