Burera: Rugarama Imburamukoro zibangamiye abaturage zibambura

Abaturage bo mu Murenge wa Rugarama, Akarere ka Burera cyane abo muri santere y’ubucuruzi ya Nyarwondo iri mu Kagari ka Gafuka, bavuga ko batezwa umutekano muke n’insoresore bise Imburamukoro zirirwa zikina urusimbi nimugoroba zikabategera mu mayira zikabambura utwabo.
Iyo santere ya Nyarwondo ni imwe mu masantere y’ubucuruzi akomeye ari ku muhanda Musanze– Cyanika, hari urujya n’uruza rw’abantu, kuko hariho n’agasoko gato kiitwa aka ndaburaye, hari insoresore rero zirirwa aho uko zikina urusimbi zikaba ngo zicunga n’umuturage umaze kugurisha utwe kugira ngo zimutegere mu nzira.
Mukamurera Marisiyana ni umwe mu bigeze kwamburwa n’Imburamukoro.
Yagize ati: “Bamwe mu rubyiruko rwo muri iyi minsi ubona gukoresha amaboko bisa n’aho bitabarimo nawe se ni gute umusore yirirwa akuba akabuno hano muri iyi santere bukira n’ejo akagaruka yirirwa akina urusimbi, kugeza n’ubwo yambura umukecuru udufaranga agurishije mu masaka ye ikilo kimwe! Twifuza ko ziriya mburamukoro zose zifatwa zikajyanwa mu kigo ngororamuco kuko ziduteza umutekano muke”.
Kalimunda Charles ni umusaza uvuga ko afite imyaka 68, avuga ko mu minsi ishize Imburamukoro zamwambuye imishwi 3 yari avuye kugura ahuye na bo bamusabye amafaranga arayabura bahitamo kuyimwambura.
Yagize ati: “Iki kibazo ubuyobozi burakizi ariko bukigendamo gake […] nkanjye ubushize nahuye nabo urabona ko nisaziye, bansaba amafaranga ndayabura bambaza niba mfite telefoni ndabahakanira baba bankubise umutego ngwa hasi baransaka bansanganye amafaranga 1000, barayatwara banyambura n’udushwi 3 nari mvuye kugura. Ubuyobozi nibudakemura iki kibazo hazagera ubwo hapfa benshi bazize kwamburwa.”
Izo mburamukoro kandi ngo ntabwo zitegera abantu mu nzira ngo kuko hari bamwe mu bacuruza ibinyobwa n’ibiribwa zimara kurya zikisohokera nk’uko umwe mu bacururiza ibiryo muri santere ya Nyarwondo yabibwiye Imvaho Nshya akaba atarashatse ko amazina ye atangazwa ku bw’umutekano we.
Yagize ati: “Bariya bahungu birirwa bakina urusimbi, hari ubwo bamwe ayo baba bashoye bayarya na we yakumva inzara imwishe akaza nk’umukiliya ukamuha ibyo arya cyane ko aba yanyoye n’ibiyobyabwenge wamwishyuza akakubwira ko yaguha nyoko, ukamureka akisohokera ku neza gusa icyo dukora tubibwira abayobozi, ariko nabwo ujya kubona nka nyuma y’imisi 3 agusanze muri iyi santere twarumiwe.”
Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugarama Ndayisaba Egide, avuga ko nk’ubuyobozi iki kibazo cy’Imburamukoro z’insoresore zikina urusimbi bakizi kandi ko bagikurikiranira hafi.
Yagize ati: “Ikibazo turakizi kandi tugenda dushakisha izo nsoresore zirirwa zicaye zidakora ahubwo zigakina urusimbi zikagera ubwo zihungabanya umutekano, ubu turabafata tukabajyana mu kigo ngoramuco.”
Kuri buri santere yo mu Murenge wa Rugarama nk’uko abaturage babivuga ntiwabura kuhasanga itsinda rimwe cyangwa se 2 akina urusimbi, kimwe ni mu mayira cyane nko ku minsi y’isoko aho usanga hari ababa bakina akazungu, ibi rero ubuyobozi bwa Rugarama bukaba ngo bwarashyize ingufu mu guhashya izi mburamukoro.
