Burera: Kanyirarebe babangamiwe n’inzu z’ubucuruzi zitagira ubwiherero

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Mutarama 29, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Abagana n’abakorera muri santere y’ubucuruzi ya Kanyirarebe iherereye mu Kagali ka Nyangwe; mu Murenge wa Rugarama, Akarere ka Burera, bavuga ko babangamiwe n’inzu z’ubucuruzi zirimo za resitora, utubari n’amaduka bitagira  ubwiherero bityo bakifuza ko hakubakwa ubwiherero rusange.

Aba baturage bavuga ko ngo kubera ko nta bwiherero bagira biteza umwanda ndetse n’amakimbirane ngo kuko hari bamwe mu baturage bajya kwituma mu myaka ikikije iyi santere, ku buryo usanga ku nkuta zimwe na zimwe zo muri iyo santere baba barazihagaritseho ahandi nko mu birongozi baragiye bahituma.

Nsengiyumva Hubert waganiriye n’Imvaho Nshya ubwo yamusangaga muri iyo santere igendwa n’abantu benshi  buri munsi

Yagize ati: “Iyi santere ni ho duhahira kandi tuyigana buri munsi kuko nta handi hafi hano twakorera ibikorwa by’ubushabitsi cyangwa se ngo tube twatemberera, iyo tuhageze tugashaka ubwiherero, bitubera ikibazo umuntu akirwanaho nko mu bishyimbo by’imishingiriro, mu bigori kuko haba hari ibihuru, ugasanga rero hano haje umwanda muri bino bice bizengurutse iyi santere, twifuza ko nibura buri nzu yagira ubwiherero bitaba ibyo, ubuyobozi bukubaka hano ubwiherero rusange.”

Umwe mu bafite imirima hafi y’iyo santere y’ubucuruzi ya Kanyirarebe twahinduriye amazina Mukunzi Uwamwiza Joseline, yagize ati: “Iki ni ikibazo gikomeye cyane kuko usanga no mu birayi byacu mu kubikura tugenda dutoba umwanda kuko baba bitumyemo, ikindi ibishyimbo byacu hano aba ari umunuko, ibi kandi biterwa n’uko bamwe mu bacuruzi ba hano batagira ubwiherero.”

Akomeza agira ati: “Ni gute umuntu ashinga resitora, akabari atagira ubwiherero, iyo umukiliya abuze aho yituma nyine yisunga imyaka yacu, haba ubwo ibishyimbo cyangwa se ibigori bitangira kuzamuka tugashaka abazamu kugira ngo barinde abituma mu myaka yacu, ubuyobozi kandi iki kibazo burakizi, cyakemurwa no kwigisha buri wese ufite inzu hano, cyangwa hakubakwa ubwiherero rusange.»

Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mwanangu Theophile, avuga ko iki kibazo batari bazi ko kiriho , ariko ko bagiye kukivuganaho n’ubuyobozi bw’umurenge ndetse n’abafite inzu z’ubucuruzi muri iyo santere kikabonerwa umuti urambye.

Yagize ati: “Ubundi umuntu ufite inzu muri santere cyangwa se n’ahandi hose akwiye kugira ubwiherero, abo rero bo ku Kanyirarebe badafite ubwiherero bakwiye kumva ko isuku ari ngombwa, niba rero badafite ubwiherero birakwiye ko bagira ubwiherero, ikijyanye n’ubwiherero rusange na cyo cyarebwaho ariko, tugiye kugenzura aho hose, hatari ubwiherero gusa tumaze iminsi tuganira na PSF, ku bijyanye no kubaka ubwiherero  rusange ku ma santere y’ubucuruzi cyangwa se ku masoko, iki kibazo rero kikaba kizakemuka.”

Mu Mirenge yo munsi y’ibirunga mu Karere ka Burera benshi bavuga ko gucukura ubwiherero bibahenda kubera amakoro, bityo ngo gucukura ubwiherero bikabarushya bagahitamo gucukura ibyobo byajya kuzura bakabividura.

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Mutarama 29, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE