Burera: Iyangirika ry’ikiraro gihuza Kanyendera na Kangoma riteye inkeke

Abaturage bo mu Murenge wa Gahunga, Akarere ka Burera cyane abo mu Tugari twa Kanyendera na Kangoma bavuga ko babangamiwe n’iyangirika ry’ikiraro cyahuzaga utu Tugari kuko ryahagaritse ubuhahirane, ndetse n’umusaruro wabo ukabura uko ugera ku isoko.
Mukarwego yagize ati: “Ikiraro urabona ko ibiti byacyo byaboze kuri ubu nta modoka yakwambuka hano ngo ije gutabara umurwayi cyangwa se kwikorera umusaruro wacu muri utu Tugari twacu, ibi bintu biduheza mu bwigunge kandi bikatudindiza mu iterambere.
Yongeyeho ati: “Ubu nta muntu wavuga ngo abuze umunyu nijoro agiye kuwugura muri Kanyendara mu gihe cya saa kumi n’ebyiri aba afite ubwoba ko yagwamo, none ugira ngo imbangukiragutabara yaza gufata umubyeyi cyangwa umubyeyi ino ntibishoboka”.
Kakizabazungu ni umusaza w’imyaka 62 avuga ko nk’abasaza ndetse n’abana kwambuka icyo kiraro bibagora cyane ndetse ngo hari abahavunikira baguyemo
Yagize ati: “Hari imodoka yigeze kugwamo muri Mata 2024, abantu baguyemo bo ni benshi ntiwavuga umubare wabo, kuri ubu abana bacu kugira ngo bajye ku ishuri ni ukubaherekeza, kuko hari umwana wigeze guhoroba muri ibi biti Imana ikinga akaboko rwose ubuyobozi bikwiye kwita kuri iki kibazo.”
Ndikumagenge Elizaphan ni umwe mu bigeze kugira ikibazo cyo guhama muri iki kiraro avuga ko yamaze amezi abiri mu rugo ntacyo yimariye cyane ko yari yaravunitse agatsinsino.
Yagize ati: “Nigeze kuba ndimo kuva mu Gahunga mu kabwibwi nza gutsikira ikirenge gihagamamo nkurwamo n’abo twari kumwe ariko byangizeho ingaruka kuko namaze igihe nibereye mu rugo, ntabwo ari njye njyenyine kandi kuko hari n’imodoka yigeze kugwamo ikurwamo n’imwe ijya iza kuziterura, rwose imyaka ibaye 4, iki kiraro kimeze gutya twifuza ko cyasanwa.”
Umuyobozi w’Akarere ka Burera Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mwanangu Theophile, avuga ko Akarere karimo kwishakamo ubushobozi ngo kubake kiriya kiraro kimwe n’umuhanda ukinyuraho kugira ngo ubuhahirane bukomeze.
Yagize ati: “Ngira ngo nawe nk’uko wahabonye wabonye ko umuhanda uhuza Gahunga na kariya gace kerekera mu birunga waje gusenywa n’ibiza mu kwezi kwa Gicurasi 2024, ubu rero turimo turashaka ubushobozi kugira ngo turebe ko uriya muhanda wakubakwa ndetse n’ibiraro bikubakwa mu buryo burambye.”
Iki kiraro ngo mu bihe by’imvura abahanyura baranyerera cyane kubera ko ngo urubobi rwo ku biti bitinze iki kiraro ruba rwabaye rwinshi.
Kugeza ubu abaturage bavuga ko kimaze kuvunikiraho abagera kuri 7, bose kandi ngo bikabagiraho ingaruka.


