Burera: Hasojwe Itorero Rushingwangerero bibutswa inshingano bafite

Mu kigo cy’Ubutore cya Nkumba mu Karere ka Burera mu Nytara y’Amajyaruguru, kuri uyu wa Gatanu taliki ya 24 Gashyantare habereye umuhango wo gusoza Itorero rya ba Rushingwangerero bo mu Ntara y’Iburasirazuba ryari rimaze icyumweru.
Abitabiriye iryo torero ni Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari bo mu Ntara y’Iburasirazuba.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude yabashimiye uruhare bagira mu iterambere ry’igihugu.

Ati: “Turabashimira uruhare rwanyu mukomeje kugaragaza mu guteza imbere Igihugu cyacu mukoresha ubushobozi n’ubumenyi mufite, mugatanga byinshi bisabwa mu kuyobora no guteza imbere umuturage”.
Minisitiri yabibukije ko hari ibyihutirwa bagomba kwitaho birimo kugira no gukorera ku ntego, kumenya icyerekezo ujyanamo abatuye Akagari, kumenya icyo utegerejweho; kumenya ifasi, abayirimo, ibiyirimo no gukorana n’abafatanyabikorwa; kumenya ko ari wowe wa mbere umuturage apimiraho ibyo Leta ikora.
Minisitiri Musabyimana yanabibukije umukoro bafite.
Ati: “Ibyo mukwiye gutahana nk’umukoro ni ukwegera abaturage no kubakemurira ibibazo; gutanga serivizi nziza kandi vuba mukirinda na ruswa; guha abaturage ijambo kugira ngo bagire uruhare mu miyoborere n’ifatwa ry’ibyemezo.
Gufasha abaturage kwivana mu bukene; gukumira ibibazo byugarije umuryango nyarwanda birimo amakimbirane, ubuharike, imiryango ibana idashyingiranywe mu mategeko, abangavu baterwa inda, ubuzererezi n’ibindi”.
Yabibukije kandi ko bagomba gukurikirana ko abana biga, ntawe uta ishuri, abasaba kubitahana nk’inshingano ikomeye bafite kimwe no gushyira imbaraga mu itorero ry’Umudugudu rigakora neza kugira ngo rifashe gukemura ibibazo byugarije umuryango nyarwanda.


