Burera: Babangamiwe n’inzu yatuburirwagamo imbuto y’ibirayi yahindutse indiri y’amabandi

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Nzeri 18, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Karangara, Umudugudu wa Kabaya, Umurenge wa Rugarama, Akarere ka Burera bavuga ko babangamiwe n’inzu yahoze ituburwamo imbuto y’ibirayi (Green house) ya Thadee Nibishaka ikomeje kuba indiri y’amabandi, bakaba basaba ko imirimo yagenewe yakomeza cyangwa hakaba umuzamu.

Abo baturage bavuga ko baterwa inkeke n’insoresore zirirwa muri icyo gihangari bamwe bakina urusimbi, abandi bakitwikira ijoro bagamije kwambura abaturage, iyo nzu bivugwa ko imaze imyaka igera kuri 6 idakora ibyo yagenewe, abahaturiye n’abahanyura nimugoroba bavuga ko kibangamiye umutekano nk’uko Nsengiyumva Eulade abivuga.

Yagize ati: “Nimugoroba usanga harimo insoresore ziba zinywa itabi, ku buryo hari amasaha nko mu ma saa mbiri iyo uhanyuze barakwambura, ikindi ni uko nigikomeza kuba kirangaye kuriya kizakomeza gushyigikira imyitwarire mibi y’abana bacu kuko ni ho hakinirwa urusimbi.”

Ni inyubako bivugwa ko yatwaye agera kuri miliyoni 16 z’amafaranga y’u Rwanda kandi ngo Nibishaka yacyubatse ku nkunga, abaturage rero hakaba harimo bamwe bavuga ko niba iriya nzu idakoze icyo yagenewe yakurwaho ibikoresho bikaba byafasha abatishoboye.

Mukazitoni Marceline yagize ati: “Ubundi twari tuzi ko iyi nzu ije gukemura ikibazo cy’ibura ry’imbuto y’ibirayi, ariko ntiyamaze imyaka 2 nibura, tubona ngo ntibagitubura ibirayi nyamara imbuto ikomeje kuzamuka kuki se buriya batamwatse iriya nzu ngo bayihe ubishoboye , ikindi ariya matafari n’amabati bikomeje gupfa ubusa nibabikureho babihe abatishoboye bari kunyagirwa cyangwa babuze ubwiherero.”

Nibishaka Thadee nyiri iyi nzu yagenewe gutubura imbuto y’ibirayi yo ku rwego rwa mbere (mini –tubercule) avuga ko ngo kubera ko bari barabuze abakiliya bo kugura imbuto yabo ari yo mpamvu imirimo yari yarahagaze mu gihe kinini, ariko ngo ubu batangiye gutekereza uburyo basubukura imirimo n’ubwo atavuga neza igihe bizatangirira.

Yagize ati: “Hashize imyaka 5 imirimo yo gutubura imbuto hano yarahagaze twabuze isoko, ibikoresho nk’utuyingiro twari twubatse inkuta kubera ko tudakora nyine baratwiba mbese barahangije, tugiye kuvugurura dusubukure twabonye umuryango utari uwa Leta wo muri Nyaruguru uzajya ugura imbuto zacu”.

Ku bijyanye no kuba inzu yatuburiragamo imbuto yahungabanya umutekano Nibishaka avuga ko ari ibihuha.

Yagize ati: “Ni hafi y’umuhanda nta mabandi yahaza kandi ndakeka n’uwaza kuhugama nta kibazo kandi ntakwiye gufatwa nk’umugizi wa nabi, niba koko hari abitwaza ko ari ikirangarizwa bagakora ibihungabanya umutekano babihanirwa n’inzego bireba.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugarama Ndayisaba Egide, yavuze ko nawe ajya abona koko ari ikibazo kuko iriya nzu ikwiye gukora icyo yagenewe

Yagize ati: “Ni byo koko Nyiri iriya nzu ni umuturage wo mu Murenge wa Gahunga, ariko akaba umuhinzi n’umutubuzi w’imbuto y’ibirayi, kuri ubu tuguye kumwegera twumve icyo ayiteganyiriza ikindi niba koko hari insoresore z’imburamukoro zirirwamo zikina urusimbi tugiye kubirebaho”.

Uyu mutubuzi w’ibirayi ngo impamvu atakomeje kwibanda kandi kuri iriya Green House ari uko ngo afite ahandi atuburira imbuto y’ibirayi mu mirima.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugarama
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Nzeri 18, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE