Burera: Abitwaga abo ku ishyamba babonye amashanyarazi basigaye bitwa abasirimu

Abaturage bo mu Murenge wa Rugarama, Akarere ka Burera, baturiye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga bavuga ko bishimira imiyoborere myiza yabagejejeho umuriro w’amashyanyarazi ntibakomeze kwitwa abo ku ishyamba ahubwo bakitwa abasirimu kandi akanabafasha mu bikorwa by’iterambere.
Abo baturage bavuga ko imyaka myinshi mu buzima bwabo iyo bageraga ku muhanda babitaga abo ku ishyamba cyangwa abanyeshyamba, bitewe nuko batari bazi iterambere, kuri ubu rero bavuga ko bishimira ibikorwa by’iterambere bagezwaho cyane amashanyarazi, kuko yatumye basirimuka baniteza imbere.
Mudenge Sylvere avuga ko amashanyarazi yatumye bagera kuri byinshi cyane harimo ikoranabuhanga.
Yagize ati: “Mbere twajyaga dusya amasaka yacu n’ingano cyangwa se ibigori ku nsyo n’ingasire, none ubu twabonye imashini zitonora zigatunganya akawunga, televiziyo twajyaga tujya kureba filime mu mujyi wa Musanze duteze imodoka, none kuva aho twaboneye amashanyarazi twaguze za televiziyo mu ngo zacu, ubu ndeba umupira wo mu Burayi nibereye iwanjye mu rugo.”
Nsabimana Edouard ni umwe mu basore bize ubusuderi akoze ingendo ndende nk’uko abivuga yigiye mu mujyi wa Musanze, ariko ngo kuva mu 2021 byaroroshye.
Yagize ati: “Buriya impamvu urubyiruko rumara kugimbuka rukigira mu mijyi ruba rwabuze akazi iwabo, ariko amashanyarazi yatumye tubona akazi turanakihangira, ubu maze kugura imirima 2 ifite agaciro gasaga miliyoni 7 mu gihe cy’imyaka 2 nkora umwuga w’ubusudirizi aha muri uyu Murenge mvukamo nyamara nkiri mu mujyi wa Musanze narakodeshaga none ubu meze neza nkorera iwanjye.”
Yongeyeho ati: “Bitewe n’abakiliya nkoresheje amashanyarazi sinabura kwinjiza asaga ibihumbi 300, nibereye hano, nakongeraho ko amashanyarazi yatumye tuba abasirimu cyane kuko dusigaye twogosha umusatsi, twambara imyeda iteye ipasi, kandi ababishoboye hano baguze za firigo ku buryo dukonjesha amata n’ibindi binyobwa.”
Hakizimana Obed w’imyaka 63 atuye mu Murenge wa Rugarama, Akagari ka Karangara avuga ko bari bamwe mu banyarwanda batari bazi ko amashanyarazi ari iterambere.
Yagize ati: “Njye kubera nakuze mbona amapoto yanditseho ngo uhegereye wapfa, nkakubitiraho no guturana na Pariki y’Igihugu y’Ibirunga nari nzi ko amashanyarazi ari ay’abakire, abazungu mbese abantu bize, yewe twajyaga tubonera itara kure tukagira ngo ni inyenyeri, ariko aho Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda iziye ubu twamenye ko amashanyarazi atari urupfu ahubwo ari ubuzima.”
Hakizimana akomeza avuga ko umuriro w’amashanyarazi bawukesha byinshi cyane.
Yagize ati: “Umuriro w’amashanyarazi udufasha kwizera umutekano, kuko umujura yazaga kukwiba wamukanga akakwihisha ku nsina cyangwa se akigumira mu kiraro kubera umwijima, ubu rero aho amatara yaziye ino hose haba habona.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Nshimiyimana Jean Baptiste, avuga ko koko amashanyarazi biturutse ku miyoborere myiza yageze no mu nkengero za Pariki y’Igihugu y’Ibirunga
Yagize ati: “Ndashimira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame wagaragaje ubudasa kuko ibikorwa byose abisangiza Abanyarwanda bose mu gihe uko Leta zagiye zisimburana, buri mutegetsi yajyanaga ibikorwa remezo aho avuka, amashanyarazi nanjye nshimangira ko yahinduye ubuzima bw’umuturage muri Burera, kuko byanamworohereje kugera kuri serivisi binyuze mu ikoranabuhanga kandi muzi ko rikenera umuriro w’amashanyarazi”.
Uyu Muyobozi akomeza avuga ko abaturage bakwiye kubyaza umjusaruro umuriro w’amashanyarazi bahawe ndetse bakirinda kwiba insinga zayo bazijyana kuzigurisha mu bihugu by’abaturanyi.
Akarere ka Burera kuri ubu kavuga ko imibare igeze kuri 82,2% mu gihe Minisiteri y’Ibikorwa Remezo itangaza muri rusange ko mu Rwanda ingo zimaze guhabwa umuriro w’amashanyarazi ziri ku gipimo cya 75.9%.
Ingo zifatira ku muyoboro mugari ni 54% mu gihe izikoresha amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba ari 21.9%.

