Burera: Abaturiye isoko rya Rugarama babangamiwe n’abarirema bituma mu myaka yabo

Abaturiye isoko rya Rugarama riherereye mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Burera, bavuga ko babangamiwe n’abaza kurirema bajya kwituma mu myaka yabo bahinze ahakikije iryo soko, bagasaba inzego bireba ko zakemura iki kibazo, kuko kibakururira indwara ziterwa n’umwanda.
Abaturiye iryo soko bavuga ko babisikana n’abarema isoko baza gushaka ubwiherero bakituma mu nsina ziri hafi aho ndetse n’ababa bihagarika ku bipangu byabo n’ibikuta by’inzu zabo.
Nzigira Jean Baptiste umwe mu baturiye iryo soko yagize ati: “Abagana iri soko baraturambiye ni bamwe mu baduteza umwanda kuko aho kugana ubwiherero bwo mu isoko baza kwituma mu mirima yacu, haba kwihagarika n’ibindi, usanga kubera umwanda uterwa n’aba barema isoko amasazi ni ukwirirwa aturura ku bikoresho byacu, urumva ko dufite uburyo bworoshye bwo kugira ngo idwara zitugereho vuba.”
Nzigira akomeza avuga ko iyo ugeze mu mirima bahinzemo ibishyimbo ugiye nko gusoromamo umushogoro biganyira kujyamo.
Yagize ati: “Nk’ubu ubwo namaze kubagara sinshobora gusubiramo ngo mbe napfuramo ibyatsi cyangwa ngo mbe nakuramo imboga cyane ko kubera ifumbire usanga hano hakunze kumera imboga nka dodo mu mirima, iyo twinjiyemo rero tugenda tubisikana n’umwanda ukomeye, guhinga biroroha kuko uba utwikira umwanda ariko kujya gusarura byo biba bikaze.”
Nyirahabineza Genereuse avuga ko kubera inzu zizengurutse iryo soko harimo utubari na resitora usanga rimwe na rimwe baba badafite ubwiherero buhagije aho kujyamo ngo abaje mu isoko bakigira mu myaka y’abaturage ikikije aho.
Yagize ati: “ Kubera utubari turi hano na two tuba dufite ubwiherero buke nabwo bufite umwanda, ababa bari kunywa ibigage, urwagwa cyangwa se bamaze kubinywa, hari abanga kujya muri ubwo bwiherero ngo batahandurira izindi ndwara bakigira mu mirima iri hafi aho.”
Sindimwise Felicien yagize ati: “ Muri iri soko hari ubwiherero bushya batubwiye ko tuzajya tubwifashisha ariko kugeza ubu nta rwiyemezamirimo nibura ngo abashoboye bajye batanga igiceri bareke kujya bikinga mu myaka y’abandi no mu ngo zabo, twifuza ko haba ubukangurambaga muri iri soko igihe ryaremye bakigisha abarigana ko bidakwiye kunyanyagiza umwanda ku baturiye isoko .”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugarama Ndayisaba Egide avuga ko bibabaje kuba hari umuntu usiga aho yiyakiriye cyangwa se yaje gushaka serivise aho yakwitumye aho, akajya kubangamira abaturiye isoko nyamara mu isoko hari ubwiherero cyane ko kugeza ubu ngo nta n’ubwo bishyuza abashaka ku kubujyamo.
Yagize ati: Abajya mu mirima no mu binani( ibihuru) ni igikorwa kigayitse wenda bizasaba ubundi bukangurambaga gusa ni ababa baturutse kure ariko tuzakomeza tubigishe kuko kwigisha ni uguhozaho, gusa ibyo kwishyuza ubwiherero ku bakeneye kwituma twabikuyeho kuko ubwiherero dufite ni bushya ntiburamara umwaka, Wenda twazabisubizaho tumaze kubona rwiyemezamirimo ariko abantu bamaze kumenyera kubukoresha.”
Akomeza asaba ba nyiri utubari kujya batanga imfunguzo ku bashaka kujya kwituma kandi bakabashishikariza ko kwituma mu myaka y’abandi no kubunza umwanda abazajya babifatirwamo bazabihanirwa, kimwe n’abafite utubari na resitora.
Ubushakashatsi ku bijyanye n’ubuzima bugaragaza ko indwara zigera kuri 95% ziba zakomotse ku bijyanye no kutagira isuku bivuze ko umwanda ari intandaro y’indwara zinyuranye umuntu ahura nazo.

