Burera: Abakoresha umuhanda Musanze– Cyanika bifuza amatara

Abakoresha Umuhanda Musanze- Cyanika bavuga ko babangamirwa no kuba nta matara ari kuri uyu muhanda ngo bigatuma insoresore zibategera mu nzira zikabambura.
Abaturage babangamiwe cyane ni abo mu gice kiva muri Santere y’ubucuruzi ya Gahunga kugeza ku mupaka wa Cyanika, bakaba bifuza ko inzego bireba zabashyirira amatara kuri uwo muhanda nk’uko umwe mu baturage baturiye uyu muhanda abivuga witwa Nzabakurikiza Eulade.
Yagize ati: “Dukeneye amatara yo ku muhanda kuko nko mu kabwibwi haba hatangiye kuza umwijima kandi nawe urabibona ko uyu muhanda ukikijwe n’inturusi, ibiti byatwikiriye umuhanda iyo rero bigeze saa kumi n’ebyiri dutangira kugenda twikandagira kuko hari ubwo duhurira hano n’insoresore ziba ziba ziriwe mu rusimbi zikatwambura zibifashijwemo n’ikizima, mu rwego rwo gukumira ibi bisambu na twe tukajya tugenda mu cyizere cy’umutekano turasaba amatara yo ku muhanda.”
Uwamaliya Constance wo mu Kagari ka Gafumba ashimangira ko amatara yo ku mihanda nayo ari iterambere kuko atuma bakora amasaha menshi bizeye ko bataha mu mudendezo.
Yagize ati: “Iyo tubonye abanyamusanze bataha mu masaha akuze cyane nk’abacuruzi twumva twifuza ko na twe iri terambere ry’amatara yo ku mihanda yatugeraho, nka njye kubera ko umwijima uba waje cyane ko n’imihanda yacu ikikijwe n’inturusi bituma dufunga kare abakiliya bagasigara bijujuta natwe tugahomba iryo faranga; twifuza urumuri ku muhanda Musanze Cyanika”.
Kuri iyi ngingo Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mwanangu Theophile na we ashimangira ko kuba uriya muhanda nta matara arahagera koko bishobora guha icyuho ibisambo, ariko bagerageza kubikumira bafatanyije n’inzego z’umutekano.
Yagize ati: “Reka mbanze nshimire Perezida Kagame Paul watekereje ko amatara yo ku mihanda ari ubuzima ndetse n’iterambere, kuba abaturage rero barebera ku tundi Turere tumaze kubona amatara ku mihanda bikabatera ishyaka ryo kuyasaba ubuyobozi ni ibyo kwishimirwa kandi ntabwo ubuyobozi bwabibagiwe, buriya amashanyarazi ku muhanda Musanze– Cyanika tuyiteze nyuma y’isanwa ryawo, urumva ko byose bizagendana n’amatara, ibi rero bikaba biri mu mushinga mugari nta kubwira ngo bizatangira ryari ariko gahunda yo kuvugurura irahari.”
Uyu muhanda Musanze– Cyanika kuri ubu urimo kowasiteri zitwara abagenzi, ku buryo no mu gihe cya saa mbiri z’ijoro abantu baba bari ku muhanda bateze imodoka, ariko nanone ngo bakabangamirwa n’umwijima uha urwaho imburamukoro bakabambura utwabo.
