Burera: Abagana resitora mu Kidaho umunuko ubasanganira ku meza

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Ukwakira 22, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Abagana n’abaturiye santere y’ubucuruzi ya Kidaho, iherereye mu Murenge wa Cyanika, Akarere ka Burera, bavuga ko babangamiwe n’umwanda ugaragara mu maresitora y’aho no mu tubari, ku buryo amazi bozamo amasahani n’ubwiherero bituma basanganirwa n’umunuko ku meza.

Aba bagana aya maresitora n’utubari yaho bavuga ko ahategurirwa ibiryo n’aho bamena imyanda, kimwe n’aho kwiherera hose usanga hakusanyirizwa mikorobe zishobora kugira ingaruka ku buzima bw’abantu, bakavuga ko  bidakosowe byazateza indwara zikomoka ku mwanda.

Ugirashebuja Eugene yagize ati: “Iyo urebye ukuntu abategura amafunguro bo mu maresitora ya Kidaho n’aho tugeze mu iterambere usanga ibyo bakora byose ari umwanda, ari imyambarire, uburyo bazana amasahane atose n’ayo bajanditse mu mazi baba bakoresheje umunsi wose, ugira agahinda ukibaza uko mu minsi iri imbere bizagenda abashinzwe ubuzima batitaye kuri iki kibazo.”

Uwamahoro Liliane ni umwe mu bakora ubushabitsi Musanze– Cyanika, we avuga ko ngo akimara kubona aho bogereza amasahane n’aho bategurira amafunguro yahisemo kujya yihangana akarira mu rugo iwe

Yagize ati: “Njye nabonye indobo n’ibisafuriya bajandikamo amasahane mpitamo kujya mva mu rugo ndiye ubundi nagera Cyanika nkinywera Fanta nkatuza, amazi bogerezamo aba yabaye nk’igikoma, hari rero n’abatekera hafi y’ubwiherero hafi aho n’aho kubera ko gucukura ubwiherero hariya bigora, bakihagarika hafi y’aho abantu barira umunuko ukajya ugusanga ku meza.”

Akomeza avuga ko izo santere zigizwe na Kidaho ndetse Cyanika ari bimwe mu byagaraza isura y’igihugu ngo kuko ari zo ziri mu marembo y’u Rwanda na Uganda

Yagize ati: “Umuntu ashobora gushakira ikintu yenda nk’ikiribwa ku mupaka wa Cyanika akakibura akizera ko akibona mu Kidaho yagerayo agasanga hari umwanda nk’uriya, yinjira za Musanze afite iyo sura yaba ari mukerurugendo akazinukwa, iyi santere ya Kidaho ndasaba ko yitabwaho ikagira isuku cyane.”

Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage Mwanangu Theophile, avuga ko nta munsi n’umwe bazihanganira umwanda usibye no muri resitora n’ahandi hose, gusa kuri ubu icyo bakora ni ubukangurambaga kuri abo bose bagira aho bahurira n’abantu benshi babategurira amafunguro

Yagize ati: “Dukomeje gushishikariza abaturage kurangwa n’isuku ku mubiri, ku myenda bambara, aho bakorera n’ahandi, tugenda dukora ubugenzuzi, aho dusanze batujuje ibyangombwa cyane nk’aho muri za resitora, mu tubari kuko hariya ni ho hari ubuzima bw’umuturage kandi uwariye bibi cyangwa se akabinywa bimugwa nabi, santere ya Kidaho na yo twarayisuye hari ibyo twumvikanyeho bijyanye no kunoza isuku, ubwo tugiye kubirebaho nanone.”

Akomeza ashima ko hari imiyoborere myiza irangajwe imbere na Paul Kagame yamaze gucengezamo umuturage ikijyanye no kwirinda indwara ziterwa n’umwanda ngo ari nayo mpamvu batinyuka bakavuga ibitagenda neza ku bijyanye n’isuku hagamijwe kwirinda indwara.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko ku gipimo gisaga 90% by’indwara umuntu ahura nazo, akenshi ngo ziba zakomotse ku ndwara ziterwa n’umwanda.

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Ukwakira 22, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE