Bugesera: Perezida Kagame yitabiriye umuhango wo guha impamyabushobozi abanyeshuri 75

Kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Kanama 2023, ibiro by’umukuru w’igihugu byatangaje ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Howard G.Buffet, bitabiriye umuhango wo gutanga impamyabumenyi mu Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi n’Ubworozi butangiza ibidukikije (Rwanda Institute for Conservation Agriculture, RICA).
Imfura 75 z’iyi kaminuza zirangije amasomo mu ishuri rikuru ry’ubuhinzi n’ubworozi butangiza ibidukikije riherereye mu Karere ka Bugesera mu murenge wa Gashora, Akagali ka Mwendo, umudugudu wa Gaharwa mu Ntara y’Iburasirazuba.
Kaminuza iri ku buso bwa hegitari 1,300 ziriho inyubako, imirima ikoresha mu buhinzi n’ubworozi n’ibindi bijyanye n’amasomo ayitangirwamo.
RICA iri hagati y’ibiyaga bibiri, icya Kirimbi na Gaharwa.

Ni kaminuza kandi y’icyitegererezo mu kwigisha ikoranabuhanga rigezweho mu buhinzi n’ubworozi yashinzwe ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda n’umuryango Howard G. Foundation.
Yafunguye imiryango mu 2019 ikaba ifite inshingano zo kwigisha urubyiruko rwitezweho kuzana impinduka mu buhinzi bw’u Rwanda.



Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL