Bugesera: Ibitaro byimukanwa mu guhangana n’icyorezo icyo ari cyo cyose

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 10, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Ibitaro byimukanwa (Mobile Field Hospital) by’Akarere ka Bugesera bifite ubushobozi bwo guhangana n’icyorezo icyo ari cyo cyose uretse COVID-19, nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’ibyo bitaro.

Byagarutsweho n’Umuyobozi mukuru w’ibitaro by’Akarere ka Bugesera biherereye mu mujyi wa Nyamata, Dr. William Rutagengwa, abitangarije ihuriro ry’abanyamakuru barwanya SIDA mu Rwanda ubwo basuraga ibyo bitaro.

Yagize ati: “Ibi bitaro bigendanwa byagenewe gushyirwa ahantu bikakira indwara z’ibyorezo hanyuma byaba ngombwa bikaba byahava bikajya ahandi, kuko byaba byiza ko ahantu hari icyorezo kiganje cyane ariho ujyana ibyabafasha kuruta kujyanayo abarwayi.  Ariko nanone byakozwe ari uburyo bwo kwihutisha kuko hari ibitaro byari byarahagaze kwakira abarwayi ba Covid-19, kuko hashobora no kubona ibindi byorezo”.

Yongeyeho ko ibyo bitaro ari igikorwa gikomeye kigaragaza ubushake bwa politike nziza y’ubuvuzi bugamije kurengera ubuzima bw’abantu bushyigikiwe n’inzego za Leta, bikaba ari ibitaro rukumbi muri aka karere, ku mugabane w’Afurika bikaba ari ibya kabiri.

Dr. Rutagengwa yavuze ko hitabwa cyane ku kurinda abantu batandukanye baba bari aho kwa muganga hirindwa ikwirakwira rya COVID-19.

Yagize ati: ‘Hashyizweho ibikoresho hirindwa ko habaho kwanduzanya hagati y’abantu na cyane cyane ku baganga kuko umuntu wa mbere turinda ni umuganga kuko umurwayi umwe ashobora kubanduza bagapfa tukabura abaganga tugomba kubarinda rero. Ibi bitaro umurwayi yinjiramo azanywe n’ingobyi y’abarwayi hakozwe ibisabwa kugira ngo ari umurwayi ari n’abandi tubarinde”.

Dr. Rutagengwa yakomeje asobanura ko hakozwe ibishoboka byose ku buryo umurwayi uhageze n’abandi baba bahari bakirwa bagahabwa serivisi bitabujije no gukomeza kwirinda.

Yagize ati: “Ibitaro bifitemo ahakirirwa indembe, aho kubagira ndetse n’umurwayi ushobora kuba yagira nk’ikibazo cy’impyiko zidakora tukaba twamukorera nka ‘Dialyse’.

Hari inzu yogerezwamo ingobyi y’abarwayi tukagena n’aho abarwaza bashobora kwicara hari ibikenewe byose, umwuka hano turawukora, harimo amashanyarazi yo ku muyoboro mugari hakaba n’imashani y’amanyashanyarazi”.

Ku birebana n’ubushobozi bw’ibitaro, Dr Rutagengwa yavuze ko byujuje ubushobozi kuko bifite ibikoresho bijyanye n’igihe byo guhangana n’ibiza kandi abaganga bakaba barahuguwe bafite ubumenyi buhagije.

Yagize ati: “Ibi bitaro byimukanwa bigizwe n’ibyumba by’ubuvuzi byujuje ibyangombwa byose mu guhangana n’ibyorezo birimo ibyuma byongera umwuka ndetse n’ibindi bikoresho byifashishwa mu gutanga izindi serivise zishobora gutanga ubuvuzi bw’ibanze nko kubyaza abagore bashobora kuba bafite icyorezo runaka [….] kubaga.

Impamvu zo kuba hari ubushobozi bwo kuba buri murwayi muri ibi bitaro ashobora gukurikiranwa n’abaganga bagera mu icumi b’inzobere mu kuvura indwara zinyuranye, bitanga icyizere ku bushobozi bwa Serivise z’ubuvuzi mu Rwanda”.

Dr Rutagengwa yanakomoje ku bindi byorezo bigaragara mu karere u Rwanda riuherereyemo nka Ebola na Marburg, avuga ko ibitaro byimukanwa byiteguye guhangana n’icyorezo icyo ari cyo cyose.

Ibyo bitaro byimukanwa bifite ibitanda (Mobile Field Hospital) 92, ariko ubugenzuzi bwakozwe bwerekanye ko bishobora kwakira abarwayi 30 mu kubahiriza uburyo bwo kutegerana hirindwa kwanduzanya.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 10, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE