Bugesera: Hari ibibazo by’amashuri atagira intebe n’ahataragezwa amashanyarazi

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ugushyingo 30, 2024
  • Hashize amezi 9
Image

Mu ikusanyamakuru ryakozwe mu baturage ku bibazo babona byakemurwa n’inzego z’ubuyobozi mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba, hagaragajwe ko hari ibyumba by’amashuri bitagira intebe bigatuma abana bicara hasi, ahandi bagaragaza ko nta mashanyarazi baragezwaho.

Byagarutsweho ku wa Gatanu tariki 29 Ugushyingo 2024, muri raporo y’Umuryango Faith Victory Association (FVA) binyuze mu mushinga ‘PPIMA’ uterwa inkunga na Norwegian People’s Aid – NPA, yamurikiwe inzego z’ibanze mu Karere ka Bugesera.

Ni umushinga FVA ifatanyamo n’imboni z’imiyoborere zifatanya n’ubuyobozi guhera ku rwego rw’Akarere kugera ku rwego rw’Utugari mu gukusanya ibyifuzo n’ibitekerezo by’abaturage.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rilima, Sebarundi Ephrem, yabwiye Imvaho Nshya ko hari ibibazo by’abaturage bagaragarijwe bidakenera ingengo y’imari, ahubwo bisaba ko inzego zitandukanye zegera abaturage kugira ngo bikemurwe.

Yagize ati: “Hari ibibazo twabonye bijyanye n’ubucucike mu mashuri, kandi abayobozi b’imirenge biyemeje kwishakamo ibisubizo bagashaka intebe ahantu hanyuranye nibura kugira ngo abo bana bige neza.

Ku bijyanye n’ubuhinzi hari ibisaba ingengo y’imari irenze urwego rw’Akarere, icyo gihe ibyo bikorerwa ubuvugizi.”

Hari ibibazo abayobozi mu Mirenge basanze bishobora gukemuka, nko kubonera abana aho bicara, ibibazo bigaragara ku bigo nderabuzima, ibyifuzo by’abaturage byagombye gukemurwa n’Ikigo Gishinzwe Ingufu (REG) kandi iki Kigo ngo cyatanze bimwe mu bisubizo.

Ati: “Urebye turaza gufatanya n’abaturage Umurenge ku wundi kugira ngo bimwe mu bibazo bagiramo uruhare na bo tubasabe bagaragaze uruhare rwabo n’abayobozi bagaragaze urwabo.

Ibibazo umushinga uba wazanye, hari ibyo tubabwira ko ibi bitari bukunde uyu mwaka bagasubirayo bakabisobanurira abaturage.”

Gakwaya Jean Marie Vianney, Umuyobozi w’Umushinga PIMA muri Faith Victory Association (FVA), avuga umushinga wa PIMA wegera abaturage kugira ngo bagire uruhare mu bibakorerwa hifashishwa ikarita nsuzuma mikorere.

Ati: “Hari ibyo abaturage baganirira ku rwego rw’Akagari bakabyikemurira ibitabashije gukemuka ku rwego rw’Akagari, birazamuka bikajya ku Murenge noneho byagera ku rwego rw’Umurenge nawo ukagira ibyo ukemura, ibyo unaniwe bikazamuka ku rwego rw’Akarere.”

Icyakoze avuga ko muri raporo bamuritse basanze hari ikibazo cy’ubucucike mu mashuri, aho abana babura intebe bakicara hasi, ingo mbonezamikurire (ECD) zikiri nke cyane mu Mirenge.

Akomeza avuga ati: “Hari ibibazo byo kutagira amashanyarazi icyakoze abayobozi biyemeje kuzabikemura ariko haracyariho ibibazo bikeneye ingengo y’imari muri aka Karere ka Bugesera.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr. Patrice Mugenzi, avuga ko abaturage bagira uruhare rungana na 74% mu byemezo bifatwa mu igenamigambi ry’igihugu.

Yagize ati: “Kugeza ubu, uruhare rw’abaturage mu igenamigambi rwari rugeze kuri 74% ariko turagira ngo ruzagere ku 100% mu mwaka wa 2029”.

Yabigarutseho ubwo hatangizwaga igikorwa cyo kumva ibyifuzo by’abaturage bizashingirwamo mu igenamigambi ry’umwaka w’ingengo y’imari wa 2025-2026.

Minisitiri Mugenzi avuga ko ‘uko bigaragara’ ikintu cyose gikorewe mu Rwanda kireba abaturage biba ngombwa ko bakigiramo uruhare.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ugushyingo 30, 2024
  • Hashize amezi 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE