Bugesera: Habonetse imibiri 320 bikekwa ko ari iy’abishwe muri Jenoside

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Mata 13, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Imibiri 320 bikekwa ko ari iy’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 imaze kuboneka mu Mudugudu wa Gatare, Akagari ka Nyamata Ville, Umurenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera nyuma y’iminsi ine gusa itangiye gushakishwa.

Amakuru agera kuri Imvaho Nshya ahamya ko iyo mibiri yatangiye gushakishwa kuva ku wa Kane tariki 10 Mata 2025, ariko uko iminsi igenda ishira ni ko barushaho kwiyongera nk’uko bishimangirwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.

Bivugwa ko ku munsi wa mbere habonetse imibiri ibarirwa hagati ya 30 na 50 imbere y’irembo ry’uwitwaga Paul na Bitega bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubwo hakorwaga ibikorwa byo gucukura umuyoboro w’amazi.

Umwe mu bari gukurikirana igikorwa cyo gushaka imibiri y’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko inzego zitandukanye zirimo Umuryango Ibuka, n’Inzego z’umutekano, zikomeje gushaka indi mibiri.

Akomeza agira ati: “Ku wa Gatanu ari na wo munsi wa kabiri dushakisha imibiri, twabonye imibiri 100, ejo hashize ku wa Gatandatu tubona 173, uyu munsi ku Cyumweru tugeze ku mibiri 320.”

Amakuru agera kuri Imvaho Nshya arengurira ku kuba ahabonetse imibiri habraaga bariyeri yariho Interahamwe zikomeye mu gihe cya Jenoside, zatangiraga Abatutsi bahungiraga kuri Kiliziya ndetse n’abahungaga bava muri Kiliziya ya Nyamata no mu nkengero zaho.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Pudence Rubingisa, yavuze ko bibabaje kuba nyuma y’imyaka 31 hakiboneka imibiri y’Abatutsi biciwe kuri bariyeri nta muntu n’umwe uratanga amakuru.

Akomeza avuga ko n’uwaba atari ari kuri bariyeri bitumvikana ukuntu yaba atazi ayo makuru.

Ati: “Hakabura umuntu n’umwe utanga ayo makuru, tukabibona ari uko hari imirimo y’ibikorwa rusange iri gukorwa.”

Intara y’Iburasirazuba yihanganishije abashoboye kubona ababo muri iyi mibiri 320 imaze kuboneka. Guverineri Rubingisa yabwiye Imvaho Nshya ko imibiri yabonetse hagiye gutegurwa uko yashyingurwa mu cyubahiro.

Yagize ati: “Turateganya gufatanya na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) Akarere ka Bugesera na IBUKA tugategura neza iyi mibiri, tukagena umunsi wo kuzayishyingura mu cyubahiro bakwiye. Tuzabikora mu gihe tuzagena muri iyi minsi ijana yo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Akarere ka Bugesera kabarizwamo inzibutso za Jenoside enye harimo urwa Ruhuha, urwa Gashora, urwa Nyamata ndetse n’urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Ntarama.

Izi nzibutso zose hamwe zishyinguyemo imibiri irenga ibihumbi 64 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Mata 13, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
lg says:
Mata 13, 2025 at 8:17 pm

Mbivuge mbisubiramo nkaho iyo mibili yakuwe abantu bahaturaniye kandi mugihe cya génocide batahigwaga bakuze bakabaye bamaze gufatwa ibintu bijye bivugwa uko biri abahutu bali batuye aho hafi ko batahigwaga bakaba abantu balicwagwa kumanywa izuba riva basobanura gute ko batazi ko aho hiciwe abatutsi !!bajyaga aho bashaka hose nigute ibyabereye mumbago zabo batabizi ibi bihinduke bafate bose abagabo abagore babo babibazwe nuwaba bizwi ko yaratuye aho ashakwe ikibabaje kurushaho nukuntu ubona abanyabugesera bahoberana basomana ninterahamwe zabiciye abana abagabo ababyeyi ngo ngo barababariye babanye incuti magara abo ntibanababwira aho babataye ngo bashyingurwe nababwira iki mukundane

ka says:
Mata 14, 2025 at 1:41 pm

imibiri na none 30 nyuma. mbe ko abatutsi babonye ishyano?

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE