Bugesera: Guverineri CG Gasana yasabye abagize JADF gukora bidasanzwe

Guverineri w’intara y’Iburasirazuba CG Gasana K. Emmanuel yasabye abagize Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa (JADF) bakorera mu Karere ka Bugesera gukora bidasanzwe kugira ngo bahindure imibereho y’abaturage b’aka Karere.
Yabigarutseho ku wa Gatanu taliki ya 01 Mata 2022 mu nama y’inteko rusange y’abagize Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa.
Guverineri Gasana yabasabye kureba ibibazo by’ingenzi mu mibereho myiza, mu miyoborere no mu bukungu.
Yabashishikarije gushaka ingamba mu bufatanye ku byo yagarutseho byose kugira ngo bagere ku musaruro.
Yagize ati: “Aha hantu harakomeye muhiteho. Kugira ngo ugere hahandi heza biragusaba imbaraga nyinshi, biragusaba kwitanga bihebuje.
Mbasabye gukora bidasanzwe namwe ubwanyu mufate umwanya ni iki twakora, inshingano dufite zihariye ni izihe, izisanzwe ni izihe biraba bitubwiye iki kugira ngo tugere hariya hantu”.
Akomeza avuga ko iyo abafatanyabikorwa babonetse, bashakisha n’udushya bityo bikarangira bihaye umuturage imibereho myiza.
Ati: “Imibereho myiza iyo ayifite biba bikemuye na cya kibazo cy’umutekano”.
Murenzi Emmanuel, Perezida w’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Bugesera, asobanura ko imikoranire myiza hagati yabo n’Akarere ituma bagira umurava mu gufatanya kwesa imihigo.
Ati: “Buri wese yabigize ibye. Aho mvugiye aha ngaha tubashije kwitanga miliyoni 29 Frw n’izindi nkunga zizatangwa.
Ibi rero bigiye kudufasha mu kugira ngo twese ya mihigo yacu yari inyuma kugira ngo noneho igiye cyo kugenzura kizage kugera duhagaze neza.
Ibyo rero tubikesha imibanire myiza tuba dufitanye n’Akarere mu buryo bwo gukorana”.


