Bugesera FC yakuye amanota atatu kuri Rayon Sports

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gicurasi 21, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Ikipe ya Bugesera FC yatsindiye Rayon Sports 2-1 kuri Stade yayo mu Ntara y’Iburasirazuba, biyihesha amanota Atatu kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Gicurasi 2025.

Hakinwaga umukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona, hakinwa iminota 33′ nyuma yaho uyu mukino wahagaze ku munota wa 57′ ku wa Gatandatu tariki 17 Gicurasi, kubera imvururu zatewe n’abafana bateye amabuye mu kibuga, aho Bugesera FC yari ifite ibitego 2-0.

Igitego rukumbi cya Rayon Sports cyabonetse mu minota 33′ cyatsinzwe na Bugingo Hakim ku munota wa 84′.

Ni mu gihe ibitego bibiri bya Bugesera FC byatsinzwe na Farouk Ssentongo ku munota wa 14′ na Umar Abba watsinze igitego ku munota wa 57′.

Ku minota 90 isanzwe y’umukino yarangiye Rayon Sports itarashobora kubona ikindi gitego. Umusifuzi yongeyeho iminota 4 y’inyongera ariko iyi kipe ntiyashobora kuyibyaza umusaruro.

Byatumye Rayon Sports iguma ku mwanya wa 2 w’agateganyo ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 57, isigaje imikino ibiri izakiramo Vision FC na Gorilla FC.

Ni mu gihe ikipe ya APR FC ikomeje kwicara ku mwanya wa mbere w’agateganyo n’amanota 61. Isigaje imikino ibiri izahuriramo na Rwamagana City na Musanze FC.

Mu Karere ka Huye, ikipe ya Musanze FC yahakuye amanota 3 itsinze Mukura Victory Sports FC 2-0 umukino w’umunsi wa 29 wa shampiyona.

Ibitego byatsinzwe na Konfor Bertrand ku munota wa 7′ na Rachid Michelenga watsinze igitego ku munota wa 52′.

Aya manota atatu yatumye Musanze FC irokoka bidasubirwaho kumanuka mu cyiciro cya Kabiri.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gicurasi 21, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE