Bugesera: Abarokotse Jenoside bashimye NCHR yabahaye urumuri

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 1, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batuye mu Kagari ka Murama mu murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba, barishimira ko basezereye umwjima bakaba bari mu nzu zifite urumuri.

Babitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Mata 2022, ubwo Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu (NCHR) ifatanije n’Umuryango Never Again babaremeraga amashanyarazi akomoka ku mirasire y’Ibuza.

NCHR ifatanije na Never Again bacaniye imiryango 12 ituye mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera.

Habineza Jean de Dieu utuye mu mudugudu wa Kivugiza mu kagari ka Murama avuga ko yishimiye kuba mu nzu ifite urumuri bityo ko NCHR imukuye mu bwigunge.

Yagize ati: “Muri uyu mudugudu wacu twabagamo nta mashanyarazi dufite, saa moya twabaga twaryame ariko ubu na saa yine zigera tutararyama”.

Mukakarisa Adria na we ashimira NCHR yamuhaye amashanayarazi akomoka ku mirasire y’izuba, telefoni na televiziyo.

Ashimangira ko yajyaga aheranwa n’agahinda mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ariko ngo kubera kureba televiziyo bimumara agahinda.

Avuga ko kuba abonye amashanyarazi bizamufasha mu kwiyubaka kandi ko bimurinze gukora ingendo za hato na hato ajya gushaka umuriro wa telefoni.

Mukasine Marie Claire, Perezida wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu, asaba abahawe amashanyarazi kuyafata neza kugira ngo azabagirire akamaro.

Ati: “Ibi byose birabafasha kuva mu bwigunge no kumenya uko abandi hirya no hino mu gihugu babayeho. Ibyo byose ni ibyongera kubagaruriramo imbaraga”.

Akomeza abasaba guharanira kwishakamo imbaraga no kwigira. Ati: “Kuba mwararokotse si uko mwabarushije ubutwari ahubwo ni ukugira ngo aya mateka agire ubuhamya”.

Agaragaza ko kubaka ari inshingano za buri wese ndetse ngo buri wese akagira uruhare muri gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge.

Umuyobozi Mukuru wa Never Again, Dr Nkurunziza Ryarasa Joseph avuga ko gutanga urumuri bisobanuye kugira umutekano.

Ati: “Gutanga urumuri ni ukugira ngo mugire umutekano no kubereka ko mutari mwenyine”.

Banahawe televiziyo zibafasha kumenya amakuru yo hirya no hino (Foto Kayitare J.P)
Abahawe amashanyarazi bishimira ko bavuye mu mwijima (Foto Kayitare J.P)
Banigishijwe uko bakoresha Televiziyo bahawe (Foto Kayitare J.P)
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 1, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE