Bugesera: Abafite ubumuga bishimira ko bakuriweho imbogamizi

Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba, ivuga ko abafite ubumuga bishimira ko bakuriweho imbogamizi bitandukanye nuko kera nta gaciro bahabwaga.
Binashimangirwa na Dr Nzayisenga Albert, Umuyobozi Mukuru w’indwara z’amagufwa mu bitaro bya Rilima, aho avuga ko mu bigo bitanga ubuvuzi kimwe n’ahandi hashyizweho uburyo bworohereza abafite ubumuga.
Babigarutseho ku wa 03 Ukuboza ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga wabereye mu Murenge wa Rilima mu Karere ka Bugesera.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Kuzamura uruhare rw’abantu bafite ubumuga mu miyoborere, twubaka ejo heza ku buryo burambye.”
Niyonsaba Alphonsine, Visi Perezida w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga mu Karere ka Bugesera, avuga ko hari ibyakozwe bigamije gukuriraho imbogamizi abantu bafite ubumuga.
Yagize ati: “Hari byinshi byakozwe bamwe bahabwa imbago, insimburangingo ndetse n’inyunganirangingo.
Hari n’ababashije guhabwa inkoni yera abandi bahabwa utugare, utwuma two mu matwi tubafasha kumva.”
Dr Nzayisenga Albert, Umuyobozi Mukuru w’indwara z’amagufwa mu bitaro bya Rilima, avuga ko Leta y’u Rwanda ishimirwa uburyo iteza imbere abantu bafite ubumuga nko kubakuriraho imbogamizi.
Yagize ati: “Inzu zubakwa zirimo amashuri, ibitaro n’izindi nyubako zitangirwamo serivisi, nta muntu ufite ubumuga wananirwa kuhagera kubera ko afite ubumuga. Imbogamizi zakuweho ari nabyo bituma badahezwa.”
Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga mu Karere ka Bugesera, ihamya ko abafite ubumuga muri aka Karere bashoboye.
Niyonsaba agira ati: “Mu bijyanye n’ubukungu abafite ubumuga bafite amakoperative agera kuri 26, koperative 8 muri yo afite ibyangombwa bigarukira ku Murenge, 12 afite ibyangombwa bigarukira ku Karere naho 6 afite ibyangombwa cy’ubuzima gatozi kigarukira kuri RCA.”
Abafite ubumuga bibumbiye mu matsinda ku buryo muri buri Kagari mu Karere ka Bugesera harimo amatsinda 3 yiganjemo abantu bafite ubumuga.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yavuze ko ibyagezweho by’umwihariko ku bantu bafite ubumuga, bigaragarira mu gukura abantu bafite ubumuga mu bwigunge.
Yagize ati: “Abana bajyanwa ku ishuri. Kera barahezwaga.
Hariho gushyiraho ibikorwa remezo bifasha cyangwa bidaheza, bifasha abantu bafite ubumuga kugeza ku rwego rw’ingo, no mu mashuri, mu bwiherero, mu nzira z’umuntu ajya mu ishuri cyangwa ajya n’ahandi.”
Buri mwaka mu ngengo y’imari mu Karere ka Bugesera hashyirwamo ibikorwa bifasha imiryango ifite abantu bafite ubumuga no kwita ku bana aho bahabwa serivisi z’ubugororangingo.
Ati: “Buri mwaka bijya mu mihigo y’Akarere nanababwira ko uyu mwaka Akarere kahisemo gufasha Koperative Enye mu Mirenge itandukanye, buri koperative ihabwa inkunga y’amafaranga agera kuri miliyoni kugira ngo biteze imbere.”
Ihuriro ry’Imiryango Nyarwanda y’Abantu bafite Ubumuga, NUDOR, ryifuza ko umuntu ufite ubumuga agira iterambere rirambye.
Hafashimana Jean Damascène, umwe mu bagize inama y’Ubutegetsi ya NUDOR, yagize ati: “Nk’abafatanyabikorwa twifuza ko kugira ngo umuntu wese ufite ubumuga aho yaba ari hose mu Rwanda, agira bwa buzima burambye, agira ya mibereho myiza nkuko buri munyarwanda wese abigira ibye.”
Iri huriro rivuga ko muri serivisi zose umuntu wakira abafite ubumuga, akwiye kubigira ibye kugira ngo imibereho y’abantu bafite ubumuga irusheho gutera imbere.
Imibare y’Ikigo cy’Ibarurishamibare (NISR) yo mu 2022 igaragaza ko mu Karere ka Bugesera hari abantu 19 017 bafite ubumuga.
Iryo barura ryerekanye ko mu Karere ka Bugesera umubare munini w’abafite ubumuga ari abagore, aho bangana 9 531 mu gihe 7 668 ari abagabo. Bivuze ko abaturage 3% b’Akarere ka Bugesera bafite ubumuga.
