Bruce Melodie yahuriye n’uruva gusenya muri Rwanda Day

Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melody aravuga ko yahuriye n’uruva gusenya mu kiganiro yatangiye muri Rwanda Day, kubera ko atari ameze neza bitewe n’amafunguro yari yafashe atari asanzwe amenyereye.
Bruce Melodie uheruka kwitabira Rwanda Day yabaga ku nshuro yayo ya 11 ikabera i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ku matariki ya 02 na 03 Gashyantare 2024, avuga ko yashutswe n’abasanzwe ari inshuti ze, bituma mbere y’uko yitabira ikiganiro yahuriyemo na Claire Akamanzi, afata ifunguro atari asanzwe amenyereye rikamugwa nabi.
Mu kiganiro na MIE Empire, Melodie yavuze ko yahawe amafunguro yitwa Sea Food, abigiriwemo inama n’inshuti ze bimuviramo kugubwa nabi.
Ati: “Urumva no muri iryo joro nari nahahuriye n’uruva gusenya ntabwo nari merewe neza, urumva nyine ibyo biryo ntibyanguye neza kandi iyo ako kabazo kabayeho umuganga nta kintu gikomeye agufasha aguha utuntu tukworohereza gusa. Numvaga mu nda harimo ibintu barikunyuzamo nk’umukasi, ariko Imana ni igitangaza ntiyanteje abantu.”
Bruce Melodie yavuze ko uwo munsi wamubanye muremure: “Urumva umunsi wambanye muremure, hari ukuntu iyo uri kubabara ugira utya ukumva amahoro ari make, ukumva ufite icyokere, mbega byari bibi. Nijoro byari biraho, ariko ku manywa byari umuriro, ariko byagenze neza na ‘perfomance’ yagenze neza.”
Uretse ibibazo byo kutagubwa neza n’amafunguro yafashe, Melodie avuga ko atorohewe no gutanga ikiganiro imbere y’imbaga y’abantu, harimo n’abamukurikiye kuri televiziyo no ku mbuga nkoranyambaga.
Ati: “Ni ikiganiro twagombaga kugirana, si imbwirwaruhame nagombaga gutanga, si ibintu utegura, burya nubona abantu bicara imbere y’abantu bakavuga ukumva harimo ubwenge, burya abo bantu baba basanganwe ubwenge.”
Yongeraho ati: “Ni ubwa mbere umuhanzi yari yicaye imbere y’abantu akavuga muri Rwanda Day, atagiye kubataramira ni ibintu byari bimbayeho bwa mbere, bimbaho imbere y’abantu bankunda, nkanavuga no mu rurimi ntisanzuyemo. Kandi nk’umuhanzi wari uhawe ayo mahirwe nagombaga kuyabyaza umusaruro.”
Agaruka ku byo aheruka kuvuga kuri The Ben, binyuze ku kiganiro yagiriraga kuri Instagram, Melodie avuga ko kuba yaravuze uko The Ben yamuhobeye, ko abona atari ukwiyenza ahubwo yavugaga uko byagenze
Ati: “Ariko rero ni uko nabonye abantu babigize intambara, ni ibisanzwe guhura n’umuntu mugasuhuzanya, ni uko tuba turi abantu bakuru. Naho ubundi abantu baba babishyize ku rundi rwego, hari ukuntu umuntu agusuhuza ukumvamo akoba kuko njye ntabwo menyereye guhoberana, ni utuntu twa censi (chance) nkikomereza.”
Melodie avuga ko amaze iminsi mu bikorwa bijyanye no gutunganya umuzingo (Album) we, urimo n’indirimbo yakoranye na Meddy.
Ati: “Twakoranye indirimbo, ariko akantu ko kwakira agakiza ko yarakakiriye, barabivugaga nkagira ngo barabeshya ko umusaza yakijijwe, iyo winjiye mu rugo rw’umuntu w’Imana mwajya kugenda akabasengera biba ari ibintu byiza.”
Bruce Melodie wari umaze icyumweru muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, avuga ko yatinze ari gutegura imishinga itandukanye ijyanye n’umuziki we, no kuvugana n’ubuyobozi bwa Hollywood n’ibindi, ariko akaba yitegura kugaruka mu Rwanda uyu munsi.
Melodie aherutse kujya ku rubuga rwa Instagram asaba abantu kumukurikira, bikaba byatumye kuri ubu afite abamukurikira bagera kuri miliyoni.


Anonymous says:
Gashyantare 14, 2024 at 12:29 pmNta muntu mukuru ushukwa