Bruce Melodie yatangaje ko yatunguwe n’uko indirimbo ‘nzahuga umugisha’ yakiriwe

Umuhanzi Bruce Melodie, yatangaje ko indirimbo yise ‘Nzaguha umugisha’ yakiriwe neza cyane bikamutungura agereranyije n’uko ari nayo yamworoheye mu kuyikora mu zigize Album zose.
Ni imwe mu ndirimbo 21 zigize umuzingo we mushya yise Colorful Generation, ikaba ari iya 19 ku rutonde rw’iziyigize.
Ni bimwe mu byo yakomojeho ubwo yari mu kiganiro, akabaza indirimbo yaba yaramutunguye kuri Album aherutse gushyira hanze nta gushidikanya akavuga ko ari Nzaguha umugisha.
Yagize ati: “Indirimbo yanyoroheye ni iyitwa ‘Nzaguha umugisha’ kuko ni njye wayikoreye, Prince Kiiiz amfasha kuyinoza ariko mu by’ukuri siniyumvishaga ko abantu bazayikunda ku rwego iri mu za mbere zikunzwe kuri alubumu yanjye nshya.”
Ni indirimbo ikubiyemo ubutumwa bwumvikanisha ihumure Imana iha umwana w’umuntu usa nkaho yihebye bitewe n’ibyo anyuramo bimugora mu buzima bwe bwa buri munsi.
Muri iyo ndirimbo atangira agira ati: “Ni iki gituma urira, kikagutera kwiheba, niki kikwibagije ko ndi urutare rutanyeganyezwa. Amarira nareke gutemba, ukomeze ibyizerwa cyane, namye ngufitiye urukundo n’umwana wanjye arabyemeza.”
Umwanzi naza ujye usoma ijambo ujye uririmba z’amashimwe ntacyo azagutwara ngukunda Satani yaratsinzwe, nzaguha umugisha nguhe n’imibereho nzakwerka ko ngukunda kuko nawe wankoreye, nzagucira inzira aho bidashoboka […].”
Nzaguha umugisha imaze amezi arindwi kuri Youtube ikaba imaze kurebwa n’abasaga ibihumbi 800, ibitekerezo by’abayikunze bisaga 1300, n’ibihumbi 11 by’abayikunze.
Nubwo iyo ndirimbo ariyo avuga ko yamutunguye ariko Bruce Melodie avuga ko iyamugoye ar’iyitwa ‘Appetit’ yafatanyije na Fik Fameica wo muri Uganda kuko avuga ko yayitanzeho ibihumbi 10 by’amadolari arenga miliyoni 14 z’Amafaranga y’u Rwanda icyakora nubwo yagiyeho ako kayabo imaze kurebwa n’abasaga ibihumbi 50 by’abayirebye mu gihe cy’imyaka 6 imaze ku rubuga rwa Youtube.
