Brig Gen (Rtd) Rusagara yitabye Imana

Brig Gen (Rtd) Rusagara yitabye Imana

Brig Gen (Rtd) Frank Rusagara yitabye Imana kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Werurwe 2025, azize uburwayi amaranye iminsi.

Gen Rusagara yaguye muri gereza yarimo arangirizamo igihano cy’igifungo cy’imyaka 20 yari yarakatiwe n’urukiko nyuma yo guhamwa ibyaha birimo; gushaka guhirika ubutegetsi buriho, gukwiza ibihuha no kugumura rubanda.

Amakuru y’urupfu rwa Rusagara yemejwe n’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, mu kiganiro kigufi yahaye Imvaho Nshya.

Yavuze ko nta makuru menshi aramenya ku rupfu rwa Brig Gen (Rtd) Rusagara ariko ko yari amazi iminsi arwaye kanseri ya Porostate.

Yagize ati: “Bambwiye ko yari amaze iminsi arwaye kanseri ya porostate ariko ni ukubanza nkabaza neza.”

Frank Rusagara wahoze mu ngabo z’u Rwanda yatawe muri yombi mu kwezi kwa Kanama 2014 akurikiranyweho ibyaha birimo no gukwiza ibihuha muri rubanda.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1
Fidele

RIP

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  2. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  3. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  4. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  5. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22