Brésil yirukanye umutoza Dorival Junior

  • SHEMA IVAN
  • Werurwe 29, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Brésil (CBF) yatangaje ko ryirukanye Dorival Júnior wari umutoza w’Ikipe w’Ikipe y’Igihugu nyuma yo kunyagirwa na mukeba Argentine ibitego 4-1 muri iki cyumweru.

Kuri ubu Ikipe y’Igihugu ya Brésil yatsinzwe imikino itanu muri 14 imaze gukinwa, iri ku mwanya wa kane mu itsinda ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 muri Amerika y’Amajyepfo.

Uyu mutoza w’imyaka 62, watoje amakipe menshi muri Brésil, yatozaga ikipe y’igihugu guhera muri Mutarama 2024.

Dorival utarakiniye igihugu cye, yafashije Flamengo kwegukana Copa Libertadores mu 2022, ari na cyo gikombe gikomeye yegukanye nk’umutoza.

Brésil yari yashatse guha akazi Umutoza wa Real Madrid, Carlo Ancelotti, mbere yo gufata Dorival, ariko ntiyabigeraho.

Dorival Júnior watozaga Bresil, yirukanywe nyuma y’iminsi itatu anyagiwe na Argentine ibitego 4-1
  • SHEMA IVAN
  • Werurwe 29, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE