Brésil: Bolsonaro washatse guhirika ubutegetsi yajuririye igihano cy’igifungo cy’imyaka 27

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Ukwakira 28, 2025
  • Hashize amasaha 3
Image

Jair Bolsonaro yahamijwe icyaha cyo kugerageza gufata ubutegetsi ku ngufu cyari kigamije kubugundira nyuma yo gutsindwa mu matora mu 2022, akatirwa igihano cyo gufungwa imyaka 27.

Itsinda ry’abunganizi ba Jair Bolsonaro ryatangaje ko ryajuririye icyo gihano cy’uwahoze ari Perezida wa Brésil kuva ku ya 1 Mutarama 2019 kugeza ku ya 1 Mutarama 2022.

Jair Bolsonaro w’imyaka 70 yahamijwe icyaha ku ya 11 Nzeri n’Urukiko rw’Ikirenga rwa Brésil. Yagizwe umuyobozi w’umutwe w’abagizi ba nabi” wateganyaga kugumana ubutegetsi hatitawe ku byavuye mu matora yo mu Ukwakira 2022, yanatumye atsindwa na Luiz Inacio Lula da Silva.

Nyuma yo gutangaza icyo gihano, itsinda ry’abunganizi ba Bolsonaro ryasezeranyije ko ubujurire buzatangwa, harimo n’inzego mpuzamahanga.

Mu nyandiko yabo, abanyamategeko barashaka gukosora ibidasobanutse, ibitarimo, ibivuguruzanya, byavuzwe mu cyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga.

Abacamanza nta gihe ntarengwa cyo gufata icyemezo bashyizeho ndetse uwahoze ari perezida ashobora gufungwa gusa iyo ubujurire bwose burangiye.

Nk’uko bivugwa na Thiago Bottino, umwarimu w’amategeko muri Getulio Vargas Foundation, ni gake cyane Urukiko rw’Ikirenga ruhindura ishingiro ry’ibyemezo byarwo nyuma yo kujurira, ariko hari ingero, cyane cyane ku bijyanye no kongera kubara ibihano.

Kuva muri Kanama, Jair Bolsonaro yari afungiwe mu rugo, ku itegeko ry’umucamanza Alexandre de Moraes. Iyi ngamba yafashwe kuko uwahoze ari perezida bivugwa ko yarenze ku itegeko ryashyizweho n’urukiko ku mbuga nkoranyambaga.

Bolsonaro yagaragayemo indwara ya kanseri y’uruhu hagati muri Nzeri kandi aracyagerwaho n’ingaruka zikomoka ku cyuma yatewe mu 2018.

Bitewe n’ibibazo by’ubuzima afite, ashobora gusaba kurangiriza igihano cye mu rugo, kimwe na Fernando Collor de Mello, na we wahoze ari Perezida wahawe ubwo burenganzira kubera impamvu z’uburwayi.

Abashyigikiye Jair Bolsonaro basabye ko hashyirwaho itegeko ry’imbabazi, rikemezwa mu Nteko Ishinga Amategeko, rigashobora kugirira akamaro uwahoze ari Umukuru wIigihugu n’abamushyigikiye bagize uruhare mu bitero byo ku ya 8 Mutarama 2023 muri Brasilia.

Ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga w’itegeko rigenda biguru ntege nyuma y’imyigaragambyo ikomeye yabaye hirya no hino mu gihugu yamagana icyo cyemezo.

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Ukwakira 28, 2025
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE