BPR Rwanda Plc yungutse miliyari 32 Frw mu 2022

BPR Bank Rwanda Plc, yatangaje ko mu mwaka wa 2022 yungutse amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari 32 z’amafaranga y’u Rwanda mbere yo kwishyura imisoro.
Ni ibyasohotse muri raporo igaragaza ko inyungu yiyongereye ku kigero cya 88% ugereranyije n’inyungu yabonetse mu mwaka wa 2021
Banki yagaragaje ukwiyongera ku musaruro mbumbe, ahiyongereye miliyari 72 z’amafaranga y’u Rwanda bingana na 16% ugereranyije na miliyari 61 z’amafaranga y’u Rwanda zari ziyongereye mu mwaka wa 2021.
Buyobozi bw’iyo banki bugaragaza ko muri rusange iri zamuka ryatewe ahanini no kwiyongera kw’inyungu ku nguzanyo n’imikoreshereze myiza yayo bitewe n’izamuka ry’amafaranga y’inyungu ku nguzanyo, ndetse n’imikoreshereze myiza y’amafaranga y’inyungu.
Igitabo cya banki cy’inguzanyo kigaragaza ko hiyongereyeho 27%, biva kuri miliyari 363 z’amafaranga y’u Rwanda mu 2021 bigera kuri miliyari 456 z’amafaranga y’u Rwanda 2022.
Ishoramari ryakozwe mu bijyanye n’inganda, mu bucuruzi no mu bwubatsi ryagize uruhare runini mu muri gahunda y’imitangire y’inguzanyo za banki, bitewe n’ubukungu bwazamutse. Amafaranga yakoreshejwe neza maze hazamukaho 2%.
Inguzanyo zitishyurwa zageze kuri 3.9%, ariko kubera imbaraga zashyizwe mu kwishyuza, amafaranga yose, yagarujwe ku batarabashije kwishyura avuye ku mutungo wa ba nyiri ugufata inguzanyo yageze kuri miliyoni 771 z’amafaranga y’u Rwanda.
Umuyobozi Mukuru wa Banki ya BPR Rwanda Plc Patience Mutesi, yagaragaje ko bishimiye iryo terambere, agira ati: “Twishimiye kugaragaza raporo y’imikorere itajegajega mu mwaka wa 2022. Wari umwaka utoroshye kuri banki kuko twagombaga guhuza ayinjijwe na KCB Rwanda na Banque Populaire du Rwanda. Amatsinda yacu yashyize umwanya utari muke mu kugeza ku bakiliya bacu ibicuruzwa na serivisi nziza, ari na ko bashyiraga mu bikorwa gahunda y’iterambere ry’ikoranabuhanga ku mbuga zacu zitandukanye. lyi mikorere irashimwa kandi iduha intambwe yo kugera byihuse intego zacu z’imari n’iterambere mu 2023. “

Ubuyobozi bwa BPR Bank mu Rwanda butangaza ko buherutse kuvugurura sisitemu y’ibanze ya banki, ihuriza ku rubuga rumwe amakuru y’imari y’abakiliya b’iyahoze ari Banki y’Abaturage na KCB Bank Rwanda.
Kuri ubu bakiliya barenga 500.000 bafite serivisi zimwe za banki mu mashami 154 yo mu Rwanda. Iri vugurura ryakozwe hagamijwe kugeza serivisi ku bakiliya bose mu buryo bworoshye binyuze mu bikorwa bitandukanye bya banki, ibikorwa by’imari n’ubucuruzi na serivisi inguzanyo zijyanye n’imibereho yabo.
Bivugwa ko ibyo bisubizo byagezweho binyuze mu guhuza ibintu bitandukanye, harimo imicungire myiza y’imari, kuzana ibicuruzwa na serivisi bishya, hanibandwa cyane ku kuzana ibintu bitandukanye bigamije gutanga serivisi zishimiwe n’abakiliya.
George Rubagumya, ukuriye Inama y’Ubutegetsi ya BPR Rwanda Plc, yagize ati: “Mu izina ry’Inama yUbuyobozi, Nishimiye ko Banki ya BPR Rwanda Plc yageze ku bikorwa by’indashyikirwa mu mwaka wa 2022. Banki ikomeje gutera imbere no gushimangira umwanya wayo ku isoko, nubwo dukomeje guhangana n’ibibazo by’ubukungu byugarije Isi”.
Yongeyeho ati: “Ibi bisubizo byagezweho binyuze mu guhuza ibintu bitandukanye, harimo imicungire myiza y’imari, kuzana ibicuruzwa na serivisi bishya, tunibanda cyane ku kuzana ibintu bitandukanye bigamije gutanga serivisi zishimiwe n’abakiliya. Twizera ko ibikorwa bigenewe abakiliya bacu bizatwongerera agaciro kacu ku bafatanyabikorwa bacu bose. “
Banki ya BPR yavuguruye intego zayo zo gufasha abakiliya n’Abanyarwanda muri rusange binyuze mu gutangiza gahunda yayo nshya igendeye ku ntego yayo nshya: ivuga ngo “Ibyiza Ku Bacu”.
Banki yiyemeje gukomeza gutanga serivisi nziza mu ishoramari rya Leta n’abikorera ku giti cyabo, hamwe na serivisi zo kwishyura no kuzigama ku bakiliya bayo.
Binavugwa ko kuba harabonetse imiyoboro mishya kandi yoroshye ya banki, ibyerekana icyerekezo cya banki cy’igihe kirekire hamwe n’ingamba z’iterambere.