BNR yasabye urubyiruko kubaka Igihugu basigasira amateka

  • KAMALIZA AGNES
  • Mata 11, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yasabye abakozi bayo by’umwihariko abakiri bato n’urubyiruko kugira umwete wo kubaka Igihugu no kugikorera bashingiye ku gusigasira amateka yakiranze.

Ibyo byagarutsweho ku wa 10 Mata ubwo BNR yibukaga ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hibukwa abari abakozi bayo bishwe bazira uko bavutse, basubizwa icyubahiro bambuwe, hanashyirwa indabo aho imibiri yabo iruhukiye.

Ni igikorwa cyabereye ku kicaro gikuru cya BNR aho hibutswe abari abakozi bayo 22 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Guverineri wa BNR Soraya Munyana Hakuziyaremye, yasabye urubyiruko ruhakora gusigasira amateka ndetse bagakorera Igihugu muri byose bakigira ku byakoze abahoze ari ingabo za RPA.

Yagize ati: “Twese hamwe tugire ishyaka ryo kubaka Igihugu cyacu, kukitangira, kugikorera mu byo dukora byose cyane cyane ku rubyiruko n’abakiri bato bakora ubu muri BNR. Aya amateka mugomba kuyasigasira mugakomeza umurage w’ubwitange, gukunda Igihugu no kukitangira nk’uko byaranze ingabo za RPA zahagaritse Jenoside.”

Yasabye abakozi kuba intangarugero ku Isi bakubaka bakitangira kubaka ubukungu butajegajega.

Ati: “Nk’abakozi ba BNR turasaba gukora tukagira Banki Nkuru y’ikitegererezo ku Isi yose kandi tugatanga umusanzu mu kubaka ubukungu bw’igihugu cyacu butajegajega.”

Imiryango yarokotse y’abahoze ari abakozi ba BNR baruhukiye muri urwo rwibutso yashimye uburyo BNR yababaye hafi mu rugendo rwo kwiyubaka ntibaheranwe n’agahinda nubwo banyuze mu bihe bitoroshye.

Uwimana Ignace Marie, yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yamugize inshike ariko BNR yamufashije kudaheranwa n’agahinda imufata mu mugongo bongera kugira icyizere cyo kubaho.

Ati: “Turabashimira igikorwa kiza cyo kuduhuza, kudufata mu mugongo, kutugarurira icyizere cyo kongera kubaho n’inkunga mwaduteye muri buri gikorwa ngarukamwaka cyo Kwibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 bazira uko baremwe.”

Abarokotse Jenoside kandi bashimira abahoze ari ingabo za RPA-Inkotanyi zayihagaritse zikabaha ubuzima mu gihe ikizere cyo kubaho cyari cyarayoyotse.

Banashimira Leta y’u Rwanda yabomoye ibikomere ubu bakaba bari mu nzira yo kwiyubira Igihugu no guharanira iterambere ryacyo bamagana icyagisubiza mu bihe by’umwijima cyahozemo.

  • KAMALIZA AGNES
  • Mata 11, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE