BNR yaburiye abirukira mu bucuruzi bw’imitungo yo ku ikoranabuhanga

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) iragira inama abantu bose kwirinda kwishora mu bucuruzi bw’imitungo mvunjwafaranga idafatika yo ku ikoranabuhanga “cryptoassets” kubera ko burimo ingorane nyinshi zishobora kubasiga baririra mu myotsi kandi ntibagire kirengera.
BNR yatanze inama imaze kubona ko ibikorwa by’ubucuruzi bwa “cryptoa ssets” bikorwa n’abantu ku giti cyabo n’ibigo bifite ubuzima gatozi birimo kwiyongera kandi bikaba bisezeranya rubanda inyungu z’umurengera.
Abaturarwanda bibukijwe ko mu ngorane ubwo bucuruzi butera harimo kutarengerwa n’amategeko kuko ibikorwa by’ubucuruzi bw’imitungo mvunjwafaranga idafatika (Cryptoassets) bikorwa mu buryo bwinshi kandi nta mategeko ahari abigenga.
Itangazo rya BNR riragira riti: “Kubera izo mpamvu, abaguzi n’abashoramari bo muri ibi bikorwa by’ubucuruzi bw’imitungo mvunjwafaranga idafatika (cryptoassets) nta rwego rurengera inyungu n’umutekano w’ibyabo nk’uko bikorerwa abaguzi ba serivisi z’imari zigengwa n’amategeko.”
Indi ngorane ibubonekamo ni ubujura no guhomba kuko bigaragaramo ubwambuzi bushukana nk’uko byagaragaye mu Rwanda, bisezeranya ababigana inyungu z’umurengera.
BNR ivuga ko bamwe muri ba nyir’ibyo bikorwa cyangwa abatanga serivisi zijyanye n’ibyo bikorwa bagiye baburirwa irengero nyuma yo gushuka no kwambura rubanda.
Ingorane ya gatatu ijyanye no guhindagurika gukabije kw’ibiciro kwa hato na hato mu gaciro k’amafaranga yo ku ikoranabuhanga kuko nta gaciro ndangabukungu fatizo iyo mitungo igira. Iryo hindagurika mu gaciro ryongerera abashoramari n’ibigo by’imari bibikora ingorane nyinshi zirimo no guhomba.
Muri ibyo bihombo harimo kuba igiciro ku isoko ry’ubucuruzi bw’imitungo mvunjwafaranga idafatika (cryptoassets) cyaragabanutse kiva kuri tiliyari eshatu z’amadolari y’Amerika muri 2021 kigera kuri tiliyari imwe hagati mu mwaka wa 2022.
Ingorane ya kane ijyanye no kudakorera mu mucyo kubera ko ibikorwa by’ubucuruzi bwa ‘cryptoassets’ bidakorerwa mu mucyo kandi byifashishwa mu guhererekanya amafaranga hagati y’abantu babarizwa mu bihugu bitandukanye.
Ibyo ngo bitera ibyago byinshi byo gukwirakwiza ibikorwa by’iyezandonke kandi bishobora kugira ingaruka mbi ku budakemwa no kwangirika kw’isura y’Igihugu n’urwego rw’imari by’umwihariko.
Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) irasaba abantu bose kwita ku ngorane n’ingaruka byavuzwe haruguru no kwirinda gukomeza kugwa mu mutego w’ishoramari rijyanye n’ibikorwa by’ubucuruzi bw’imitungo mvunjwafaranga idafatika, harimo kwamamaza iyo mitungo, kuyigura, kuyigurisha cyangwa kuyemera mu bikorwa byo kwishyurana kugeza igihe amategeko abigenga azashyirirwaho.
Umuguzi cyangwa umushoramari uwo ari we wese ugira uruhare mu bikorwa by’ubucuruzi bw’imitungo mvunjwafaranga idafatika (crypoassets) nta tegeko na rimwe cyangwa urwego rubifitiye ububasha bimurengera mu Rwanda.