Biteze umusaruro mu buhinzi bwabo babikesheje ikoranabuhanga

Bamwe mu bagore n’urubyiruko bakora umwuga w’ubuhinzi batangaza ko biteze umusaruro udasanzwe mu bikorwa byabo by’ubuhinzi, babikesha ikoranabuhanga rya telefone ngendanwa kuko hari ibyabagoraga rigiye gukemura.
Babitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Ukuboza 2024, mu nama yahuje abakora ubuhinzi n’ibigo by’imari, hagamijwe kurebera hamwe icyakorwa kugira ngo ishoramari ryo mu buhinzi ku bagore n’urubyiruko ritezwe imbere.
Bamwe mu rubyiruko n’abagore bakora ubuhinzi baganiriye n’Imvaho Nshya bavuga ko bahuraga n’imbogamizi zo kutizerwa n’ibigo by’imari byari bikiri imbogamizi bigakoma mu nkokora iterambere ryabo kubera kubura igishoro.
Dusingizimana Sylvain ni umwe mu bakora ubuhinzi bw’imboga n’imbuto, avuga ko hari igihe gahunda ya nkunganire Leta ibagenera itabageragaho, ahubwo ikajya ku bantu rimwe na rimwe batari no mu buhinzi.
Yagize ati: “Hari nkunganire Leta ijya itanga ugasanga ziswe ko ari iz’urubyiruko rukora ubuhinzi ariko ugasanga afashwe n’abana b’abakire batagiye no kuyashyira mu buhinzi, hakirengagizwa wa wundi wo mu cyaro umenyereye guhinga utuboga, ariko nyuma yo guhugurwa tumenye byinshi, tumenye ko no kuri telefone twasabiraho inguzanyo bigakunda.”
Uwitonze Bernadette avuga ko amahugurwa bahawe agiye kubafasha gucika mu bimina kuko umutekano w’amafaranga yabo wabaga utizewe.
Yagize ati “Twahawe amahugurwa y’uburyo twakwizigamira amafaranga akajya muri Banki kandi byaduhaye umusaruro kuko wasangaga mbere tuyashyira mu bimina ugasanga ababitsi bayabika nabi, ariko kuri ubu dukoresha telefone isaha iyo ari yo yose ntiwirirwe uta igihe ugenda, kandi n’amafaranga yawe akabikwa neza ku buryo n’iyo uyafashe akunganira mu buhinzi bwawe nta kibazo.”
Abo bahinzi na bagenzi babo, bavuga ko guhabwa inguzanyo mu bigo by’imari byari bikibagora, kuko ibyo basabwaga ari byinshi birimo ingwate abenshi batabonaga, n’icyizere gike ibigo by’imari byabagiriraga ndetse banazihabwa, bakazihabwa bashyiriweho inyungu fatizo y’umurengera.
Umuyobozi wa CNFA Hinga Wunguke, Daniel Gies, avuga ko mu ntego zabo bifuza ko umuhinzi abona uburyo yahabwa inguzanyo kandi ku giciro cyo hasi.
Ati : “ Intego y’ishoramari ryacu n’abafatanyabikorwa, ni ugutuma abahinzi babona amafaranga y’inguzanyo, ari nacyo cy’ingenzi, ariko nanone tukongeraho no kugabanya igiciro cy’iyo nguzanyo, ni yo mpamvu twatangiye ubufatanye n’ibigo bikoresha uburyo bw’ikoranabuhanga twatanga inguzanyo ku bahinzi, urugero hari sisitemu bari basanzwe bifashisha bakabona ifumbire, inyunganiramusaruro, n’imbuto ni nayo izifashishwa bahabwe inguzanyo bitabasabye kujya kure, buhoro buhoro ku bufatanye n’abafanyabikorwa n’inyungu izagabanyuka.”
Umukozi w’ikigo gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda ushinzwe gahunda ya nkunganire (RAB) Gatari Egide, avuga ko iyi ari gahunda izafasha.
Ati : “Twizera y’uko hakoreshejwe ikoranabuhanga amakuru y’umuhinzi akagaragara, ibyo ashaka gushoramo bikagaragara, ubuso bw’ubutaka ahingaho bukagaragara, n’umusaruro yeza ukaba uzwi, ibigo by’imari bizatinyuka gushora amafaranga mu bahinzi, ikindi ni uko icyerekezo cya Leta ari uko urwunguko rw’inguzanyo zo mu buhinzi nibura zaba umubare umwe ku buryo zimanuka zikaba 8.9 %.”
Biteganyijwe ko uyu mushinga uzatwara asaga miliyoni enye z’amadolari ya Amerika, ukazamara imyaka itatu, aho mu bahinzi ibihumbi 75 uzafasha, nibura abagera ku 52 500 ari abagore.

