Bisi yo mu Rwanda yagonganiye n’iyo muri Kenya muri Uganda

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukuboza 30, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Abantu batandatu ni bo bahise batangazwa ko baburiye ubuzima mu mpanuka ikomeye yabereye mu muhanda Ntungamo-Kabale mu gace ka Rwahi mu Burengerazuba bwa Uganda, ubwo bisi ya Volcano yerekezaga i Kigali iturutse i Kampala yagonganaga n’iya Oxygen yerekezaga i Nairobi muri Kenya ivuye i Kigali.

Ikinyamakuru Daily Maonitor cyo muri Uganda, cyasangije abagikurikira amashusho y’abaturage b’agace ka Rwahi gahana imbibi na Rukiga bahise bahurura bafatanya na mu butabazi ahabereye iyo mpanuka yabaye ahagana saa yine z’ijoro rishyira kuri uyu wa Gatanu taliki ya 30 Ukuboza 2022.

Bivugwa ko iyo mpanuka yabereye kun gasozi ka Hakabira mu Karere ka Ntungamo, abageze aho impanuka yabereye bakaba bemeza ko umushoferi wa Bisi ya Volcano ifite Pulake RAD 798B  yahindurye igisate cy’umuhanda agahita acakirana na Bisi ya Oxygen  ifite Pulake KCU 054L yerekezaga i Nairobi iturutse i Kigali mu masaha y’ijoro na yo yaranzwe n’ikirere kibi.

Umuyobozi wa Polisi y’Akarere ka Ntungamo SSP Ibrahim Saiga yavuze ko abandi bakomeretse batavuzwe umubare bahise bajyanwa mu Bitaro by’Icyitegererezo bya Kabale, mu gihe abandi bameretse byoroheje bajyanywe ku bigo nderabuzima byo mu Karere ka Rukiga n’aka Ntungamo.

Umushoferi wa Volcano waburiye ubuzima mu mpanuka yitwa Murara Alphonse na ho uwari utwaye Bisi ya Oxygen akaba Omido David.

Abandi bapfuye impanuka ikiba ni Umunyarwanda Ishingiro Mustafa, umufasha wa shoferi muri Bisi ya Oxygen witwa Gakulu Claude n’umufasha wa shoferi muri bisi ya Volcano Hakizimana Etienne.

Undi mugenzi wabuze ubuzima mu mpanuka ni Umurundizi utahise amenyekana amazina ye wari muri bisi ya Oxygen. Bivugwa ko nibura abagenzi babarirwa muri 40 ari bo bahise berekezwa mu Kigo Nderabuzima cya Lotom ahitwa Muhanga.

SSP Saiga yagize ati: “Abapolisi bacu baracyarimo gukusanya amakuru ku bapfuye n’abakomeretse. Mu bahise bapfa harimo abashoferi bombi b’izo modoka zahuye n’akaga. Turabagezaho amakuru arambuye mu bihe biri imbere.”

Polisi ya Uganda nanone ivuga kandi ko impanuka ishobora kuba yanatewe n’uko ikirere cyari kibuditsemo igihu cyinshi ku buryo bishobora kuba ari na byo byatumye umushoferi wa Volcano anyura mu kindi gisate cy’umuhanda atareba imodoka ziturutse imbere ye.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukuboza 30, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Franc says:
Ukuboza 31, 2022 at 1:12 am

Ariko, koko!!! umushoferi akemera akahagurukisha imodoka mumuhanda atari kureba imbere neza? atari kubona koko? ubu c yatekerezaga ari indege iri mukirere igendera kuri Radar za Airport Controller? ntabwo yakagombye kuparika akahamagara offisi, akabamenyeshako umuhanda urafunzwe n’ikirere!!? akarindira muhanda ukafunguka, ukagaragara. Habe n’amasaha a 6 yose!!! ntakibazo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE