Bishop Gafaranga yashimiye ababaye hafi umuryango we mu bihe bikomeye
Bishop Gafaranga uherutse gufungurwa yashimiye umugore we Annette Murava uburyo yitwaye mu gihe umugabo we yari afunze, akabungabunga urugo n’ababaye hafi umuryango we mu bihe by’ibibazo kugeza atashye.
Ni nyuma y’uko bombi bahuriye mu kiganiro bakoranye ku muyoboro wabo wa Youtube witwa Gafaranga na Murava cyari kigamije kuganiriza abakunzi babo.
Cyabanjirijwe n’isengesho no kuramya byose byaranzwe n’amarira y’ibyishimo ku bw’imirimo no gutabarwa Imana yabagaragarije byabaye mbere y’uko ikiganiro gitangira.
Ubwo yari ahawe Ijambo Bishop Gafaranga yagarutse ku buzima butandukanye yanyuzemo ubwo yari mu igororero, anashimira abatandukanye bahagararanye n’umuryango we barimo abana be n’umugore we Annette Murava.
Yagize ati: “Ndashimira abantu batandukanye bahagararanye natwe muri uru rugamba twarimo, ntabwo navuga amazina kugira ngo ntagira uwo nibagirwa, ariko buri muntu uzi ko yahagararanye n’umuryango wanjye mu buryo bwose, Imana imuhe umugisha.”
Gafaranga yahise ahindukira areba umugore we Murava, bakoranaga ikiganiro mu maso maze ahita amubwira byinshi mu byari bimuri ku mutima.
Ati: “Mbere ya byose ni ukuri, ndagushimira Imana iguhe umugisha ku bw’uko wahagaze mu mwanya wawe nk’umugore, kandi ukita ku muryango aho ntari ndi ariya mezi yari menshi, iyo utahaba bari gusanga byinshi bitagihari kandi wahagararanye na njye ku giti cyanjye warwanye neza.”
Ndashimira abahagararanye nanjye, by’umwihariko agakobwa kanjye kaje kundeba gasutse mbona kabaye agakumi kambwiye amagambo akomeye disi Imana iguhe umugisha mukobwa wanjye kandi muzaba abantu bakomeye.”
Uretse icyo kiganiro aba bombi bakoze Annette Murava yanasohoye indirimbo yo gushimira Imana, ku bwo kumwibuka ikamufasha gusohoka mu kigeragezo yari amaze iminsi acamo we n’umgabo we.
Ni indirimbo yise ‘NDI NDE’ yumvikanisha ko Imana yamwibutse ikamutabara ni indirimbo imaze amasaha 18 ku muyoboro wa Youtube uri mu mazina ya Annette Murava.
Muri iyo ndirimbo yagize ati: “Ndi nde ngo unyibuke, njyewe umwana w’umuntu wampaye agaciro karuta ibindi byaremwe, uzamfashe sinzibagirwe. Sinzibagirwa imirimo wakoze cya gihe mu misni ishize y’inzitane, tunyuranye mu bikomeye oya oya sinzibagirwa imirimo wakoze.”
Bishop Gafaranga yatawe muri yombi ku wa 7 Gicurasi 2025 ashinjwa ibyaha birimo ihohotera no guhoza ku nkeke uwo bashakanye. Nyuma Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwaje kwanzura ko afungurwa ku wa 10 Ukwakira 2025, icyakora agahanishwa igifungo cy’umwaka umwe usubitse.
Bishop Gafaranga na Annette Murava bashyingiranywe tarik 11 Gashyantare 2023, mu birori byabereye i Nyamata kugeza ubu bakaba bafitanye umwana umwe.

