Bishimiye ubuvuzi bahawe n’Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza USA

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kanama 11, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Ingabo z’u Rwanda, Ingabo za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) zikorera ku mugabane w’Afurika (USAFRICOM) n’inkeragutabara za Leta ya Nebraska, zasoje igikorwa cy’iminsi ine cyo kuvura abaturage indwara zitandukanye.

Icyo gikorwa cyabereye mu Kigo Nderabuzima cya Ngeruka n’icya Gashora mu Karere ka Bugesera, abaturage bahawe serivisi z’ubuvuzi bikaba bishimira uburyo bakiriwe neza n’uko bavuranywe ubunyamwuga.

Abarenga 2,000 ni bo bavuwe mu minsi ine mu basaga 5,000 byateganywaga ko bari kuboneka mu minsi itanu, akaba ari igikorwa cy’ubufatanye giteganyijwe kuzakomeza no mu gihe kiri imbere.

Muri serivisi zatanzwe harimo iz’ubuvuzi bw’imitsi n’amagufwa, kubaga indwara zitandukanye zo mu nda, ubuvuzi bw’indwara zitandukanye, iz’abagore, iz’amaso, iz’amenyo, izo mu mazuru, mu matwi no mu muhogo, izifata amaso, izifata imyanya myibarukiro y’abagabo, iz’abana n’ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe.  

Lt. Col. Dr. John Bukuru, umuganga waturutse mu Bitaro Bikuru bya Gisirikare biherereye i Kanombe, yavuze ko icyo gikorwa cyagenze neza kandi cyari ingirakamaro kuko abantu benshi baruhuwe umutwaro wo gukora ingendo ndende bajya gushaka izo serivisi ziganjemo iziboneka mu bitaro bikomeye.

Lt. Col. Dr. Bukuru  yifuza ko gahunda nk’izi zajya zitegurwa kenshi kuko zitanga ibisubizo byinshi kandi biramba mu rwego rw’ubuvuzi.

Ibrahim Nshizirungu, Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Ngeruka, yashimiye Ingabo z’u Rwanda n’itsinda ry’abaganga babarizwa mu Ngabo za leta Zunze Ubumwe z’Amerika akazi katoroshye bakoze muri iyo minsi ine bamaze.

Yashimye kandi ko ubufatanye burangwa hagati y’Ingabo z’u Rwanda n’iza Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bukomeje gutanga umusaruro uzira amakemwa kuko ari bwo bwatumye abaganga b’inzobere mu kuvura indwara zitandukanye bamanuka bagasanga abaturage barwaye ku bigo nderabuzima.

Yavuze ko abaturage banyuzwe no kubona serivisi bari bakeneye, ashimangira ko banafite amahirwe y’uko Ikigo Nderabuzima cya Ngeruka kizajya cyakira umwe muri abo baganga b’inzobere uzajya akurikirana abavuwe no kwakira abandi bashya bakeneye ubuvuzi bwihariye.

Icyo gikorwa kizashoboka ku bufatanye n’Ibitaro by’Akarere bya Nyamata ndetse n’Ibitaro Bikuru bya Gisirikare, nk’Ibitaro byo ku rwego rw’Igihugu.

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda butangaza ko mu byo RDF yiyemeje gutangamo umusanzu mu iterambere ry’Igihugu ishyigikira ibikorwa by’iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, aho n’ubuvuzi bushyirwamo imbaraga kuko iterambere ryose rishingira ku baturage bafite amagara mazima.

Ubutwererane bw’Ingabo z’u Rwanda n’iza Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) bukomeje kurushaho kwiyongera aho ubufatanye bushingiye ku bwumvikane n’ubwubahane, gusangira ubunararibonye n’amahugurwa.

Muri Gicurasi 2020, u Rwanda na USA byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye bw’Ingabo z’ibihugu byombi (SOFA) yari agamije kurushaho gushimangira umubano Ingabo z’ibihugu byombi zari zisanganywe na wo wari ushingiye ku masezerano yasinywe mu 2005.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kanama 11, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE