Bisate Lodge y’i Musanze muri hoteli zo mu ishyamba zihebuje ku Isi

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 1, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Hoteli zamaze igihe kinini zimenyerewe mu Rwanda ni izagiye zubakwa ahanini mu Mujyi wa Kigali no mu yindi mijyi ibonekamo urujya n’uruza rw’abantu ariko mu myaka itari myinshi ni bwo hatangiye kuboneka hoteli zigezweho zubatswe ahantu hitaruye imijyi kandi mu mashyamba.

Ikinyamakuru Times Travel cyakoze urutonde rwa hoteli zigezweho zirimo Bisate Lodge yaje ku mwanya wa kabiri muri hoteli z’inyenyeri eshanu zigezweho ku Isi zizengurutswe n’amashyamba ndetse n’inyamaswa z’ubwoko butandukanye, gihamagarira abakunda gutembera Isi baryoherwa n’ibyiza byayo kudacikwa n’izo hoteli zitangaje.

Kivuga ko izo hoteli zikenewe cyane muri iki kinyejana kurusha ibindi bihe byabayeho mu mateka y’Isi kuko abatuye Isi bakeneye kuruhuka bitaruye imibereho ibasaba gukora ubutaruhuka.

1. The Datai Langkawi, Malaysia

Iyi hoteli iherereye mu misozi yo mu ishyamba riherereye i Langkawi abantu bishimira kujyayo mu biruhuko. Iyo hoteli itanga serivisi zo gucumbikira abashyitsi mu byumba by’akataraboneka baba ba mukerarugendo n’imiryango, ndetse hakabaho n’ahahenze cyane hagenewe abaherwe.

Abaharuhukira babona amahirwe yo kuruhukira ku ibaraza bakirebera utunyamaswa dutandukanye uhereye ku nkende, amoko y’inyoni n’urundi rusobe rw’ibinyabuzima .

2. Wilderness Safaris Bisate Lodge, Rwanda

Bisate Lodge, ni indi hoteli yo mu ishyamba y’inyenyeri eshanu iherereye mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, Ni hoteli ikunzwe cyane kubera imiterere y’inyubako zayo zatunganyijwe hagendewe ku miterere y’Ingoro y’Umwami y’i Nyanza mu Rukari, ariko na none hakaba hari n’ababona zifite ishusho y’Ibirunga ziba zitegeye ku buryo uwayirayemo aba abireba neza mu bilometero bitageze no kuri bitatu.

Abaruhukiye muri iyi hoteli bahabwa serivisi zirimo no gusura Ingagi zo mu misozi muri Pariki y’igihugu y’Ibirunga ibamo n’impundu ziboneka hake ku Isi. Abariye ibyo kurya bitegurirwa muri iyo Bisate Lodge bagenda babyirahira kuko biba bitetswe mu buryo bugezweho bugaragaramo uruhurirane rw’imitekere igezweho n’iya gakondo.

3. Shinta Mani Wild, Cambodia

Iyi hoteli iherereye mu Majyepfo ya Pariki y’Igihugu cya Cambodia, ishyamba ribonekamo inzovu, inkende, ndetse n’urundi rusobe rw’ibinyabuzima rutandukanye. Ako gace nyaburanga gaherereye mu ishyamba rwagati aho umuntu ashobora kuruhukira areba ubwiza bw’ibyiza karemano. Umuntu waharaye ashobora guhitamo kurara mu mahema acumbikirwamo abakomeye ari mu nkengero z’umugezi.

4. Secret Bay, Dominica

Dominica ni agace k’igitangaza gafite ibyiza nyaburanga bihera ku mashyuza, inyanja, ibirunga n’amashyamba. Secret Villa Hotel igira amacumbi ahenze agenewe abantu bari mu rukundo bifuza kuharuhukira inyubako zayo zikaba zaratunganyijwe hifashishijwe ibikoresho birambye.

Imbere harimo igikoni kigezweho kibitse ibiribwa by’umwimerere. Ni ahantu ahungira ibirushya by’iyi Si akaruhuka by’umwihariko bikaba akarusho ku bashaka kugirana ibihe byiza n’inshuti n’umuryango.

5. Aarunya Nature Resort & Spa, Sri Lanka

Iki ni igikorwa remezo gifite ubwiza butangaje muri Sri Lanka;  giherereye ku gasongero k’umusozi ukikijwe n’ubwoko bw’ibiti bunyuranye. Uruhererekane rw’imisozi rutangaje rubarizwa muri ako gace k’ishyamba turi mu murage w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO) ku Isi.

Iyi hoteli ifite ibyumba by’akataraboneka bigenewe abantu baza kuruhuka ku giti cyabo, umuryango n’abantu bose bifuza kubona ibigezweho bibereye mu ishyamba. Kuri Hoteli haboneka ubusitani bwiza buri mu ishyamba n’ubwogero (swimming pools) buhoramo amazi ashyushye.

6. Mango Bay Resort, Vietnam

Iherereye ku kirwa cya mbere kinini cya Vietnam cyitwa Phú Quốc, uhageze wese yibona ameze nk’uri muri Paradizo. Mango Bay iherereye ku nkengero z’amazi zigezweho ku mucanga, ikaba yubatswe n’ibikoresho biramba gusa, aho buri nguni yayo izagira uruhare rukomeye mu kubika ingufu n’amazi.

7. Gaia Amazon EcoLodge, Ecuador

Gaia Amazon EcoLodge iherereye muri Ecuador mu gace gateye amabengeza, ikaba ifite amacumbi 20 ateguwe neza afite ibice bifunguye byo kureberamo urusobe rw’ibinyabuzima byuzuye mu Ishyamba rya Amazon. Ayo macumbi aherereye mu gace gakikijwe n’ibyiza nyaburanga abaharuhukira basura bari kumwe n’ababaherekeza.

Muri iri shyamba haba ibinyugunyugu bidasanzwe kandi by’amoko atandukanye, ndetse n’utundi dukoko tubereye ijisho.

8. Dhikala Forest Lodge, Corbett, India

Ni hoteli icungwa n’Ishami rya Leta y’u Buhinde rishinzwe amashyamba, ifite amacumbi aherereye muri Parki y’Igihugu ya Jim Corbett ahitwa Uttarakhand, Ifite ibyumba 32 bigabanyijwe mu nzu zisakajwe ibyatsi, n’izindi zubatswe kijyambere.

Aka gace ubwako kuzuye ibitangaza byinshi bikurura ba mukerarugendo n’ubwiza buhebuje.

Ku ruhande rw’u Rwanda, hari na hoteli One & Only Gorilla’s Nest iherereye mu ishyamba ry’i Musanze ndetse n’ishami ryayo riherereye mu nkengero za Pariki y’Igihugu ya Nyungwe (One&Only Nyungwe House).

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 1, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE